Ahantu heza mu Karere ka Burera ho gukorera ukwezi kwa buki

U Rwanda ruzwi nk’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi, rufite ahantu henshi nyaburanga habereye abakundana n’abashakanye bashaka gutangira ubuzima bwabo mu buryo bwihariye. Mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera ni kamwe mu duce dufite ubwiza bwihariye bushobora gutuma ukwezi kwa buki kuba igihe kitazibagirana.

Burera izwi cyane ku biyaga byayo, imisozi myiza, ndetse no kuba iri hafi ya Pariki y’Ibirunga. Ibi bituma iba amahitamo meza ku bashakanye bashaka guhuza ituze, urukundo n’ubukerarugendo.

Uyu munsi, Afriwed News yabateguriye ahantu hatatu h’ingenzi wakorera ukwezi kwa buki mu Karere ka Burera.

1. Burera beach resort, iherereye ku nkengero z’ikiyaga

Iyi resort iherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Burera i Kidaho, ikaba imwe mu hantu hakunzwe cyane n’abashakanye bashaka ituze n’ahantu hafite ubwiza bw’amazi.

Ifite suites 13, restaurant, akabari n’ahantu heza ho gufatira amafoto y’urukundo. Buri cyumba gifite balkon ireba ku kiyaga, ibintu biha abahagenda amahirwe yo kwishimira izuba rirashe cyangwa rirenga.

Mu bikorwa bihabera harimo: Gutembera mu bwato, kuroba, kureba inyoni no gusura Igishanga cya Rugezi.

Ku bashaka ko ukwezi kwa buki kugenda neza muri ahantu hatuje, aha ni ahantu heza cyane.

2. Virunga Lodge

Virunga Lodge ni imwe muri lodge zizwi cyane mu Rwanda no mu karere. Iherereye ku musozi ureba Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ikaba inareba neza imisozi y’ibirunga.

Iyi lodge ifite service iri ku rwego rwo hejuru, harimo spa, ibyumba byiza cyane, n’ahantu ho kuruhukira nimugoroba.

Ikintu gituma ikundwa cyane ni uko itanga ibikorwa byinshi by’ubukerarugendo birimo: Gusura ingagi, gusura inkima (golden monkeys), kuzamuka ibirunga, gusura imva ya Dian Fossey n’ibikorwa by’umuco w’Intore

Ni amahitamo meza ku bashakanye bashaka ukwezi kwa buki ku rwego rwa luxury kandi bafite gahunda yo gutembera byinshi.

3. Ineza Guest House, amahitamo meza ku bashaka gukoresha amafaranga macye

Ku bashakanye bashaka kujya ahantu heza ariko badashaka gukoresha amafaranga menshi, Ineza Guest House ni amahitamo meza. Iherereye hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo, itanga ituze, ibyumba bireba ku kiyaga ndetse n’ubusitani bwiza.

Aha ni heza ku bashaka; Kuruhuka, gutembera mu bwato, kuroba, gufata amafoto y’urukundo no gusura ahantu nyaburanga.

Iyi guest house ifasha cyane cyane abashakanye bashaka ko ukwezi kwabo kwa buki kugenda neza kandi ku giciro giciriritse.

Burera ihuza ibintu byinshi bikenewe mu kwezi kwa buki. Hari amazi, imisozi, ituze, ibikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli atandukanye ajyanye n’ingengo y’imari ya buri wese.

Byongeye, kuba iri hafi ya Musanze na Pariki y’Ibirunga bituma abashakanye bashobora no kongeramo ingendo zo gusura ingagi cyangwa ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.

Mu gihe ubukerarugendo bwo mu gihugu bukomeje kwiyongera, Akarere ka Burera gakomeje kuba hamwe mu hantu heza ku bashakanye bashaka gutangira ubuzima bwabo mu buryo budasanzwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here