Umukinnyi w’umupira w’amaguru Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent, yambitse impeta umukunzi we Uwase Nice, bamaze igihe bakundana.

Uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe ya Al Wefaq Ajdabiya yo muri Libya, yasangije abakunzi be amashusho kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, amugaragaza yambika impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Nshuti Innocent agaragara apfukamye imbere ya Uwase Nice, amwambika impeta. Uwase Nice yahise yemera icyifuzo cye, ibintu byashimishije cyane abafana n’inshuti zabo.

Ubutumwa bw’urukundo yasangije abakunzi be

Nyuma y’iki gikorwa, Nshuti Innocent yatanze ubutumwa bw’urukundo bwakoze ku mitima ya benshi.

Yagize ati: “Birantangaza cyane kuba buri umwe Imana yaramuhitiyemo undi.”

Yanifashishije umurongo wo muri Bibiliya, Yakobo 1:17, ugira uti: “Impano nziza yose ituruka mu ijuru.”

Iyi ntambwe yerekana ko umubano wa Nshuti Innocent na Uwase Nice ugeze ku rwego rwiza. Mu gihe bamaze igihe bagaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga, kumwambika impeta ni ikimenyetso cyo gutangira gushinga urugo.

INDI NKURU WASOMA: Nyuma y’imyaka umunani babana, Clapton Kibonke yakoze ubukwe n’umugore we (Amafoto)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here