Inkuru y’umunyeshuri wiga muri kaminuza wahisemo gutandukana n’umukunzi we biganaga akajya gusaba umwarimu we kumubera umugore yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bantu batandukanye.
Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda, muri Kaminuza ya Uganda Christian, aho Medard Mugumya, umunyeshuri wiga Igiswayili, yasabye umwarimu we Agenze Rominate Owomugisha kumubera umugore, amutereye ivi imbere y’abantu benshi.
Amakuru agaragaza ko Mugumya yari asanzwe akundana n’umukobwa biganaga witwa Vallene. Igitangaje kurushaho ni uko Vallene ari we wahuje Mugumya n’uyu mwarimu, atazi ko bizavamo urukundo hagati yabo.
Nyuma yo guhura, Mugumya na Owomugisha batangiye kuganira buhoro buhoro. Ibiganiro byabo byaje kuvamo umubano wihariye wakomeje gukura mu ibanga. Icyo gihe Vallene we yakomezaga kwizera ko ari mu rukundo rukomeye n’uwo musore.
Icyatunguranye ku mugaragaro
Byaje gufata indi ntera ubwo Mugumya yateguraga igikorwa cyo guterera ivi umwarimu we mu ruhame. Icyo gikorwa cyahise gituma benshi bamenya ko bari basanzwe bakundana, ibintu byatunguranye ku bantu benshi ndetse cyane cyane kuri Vallene wari umukunzi we.
Nyuma y’ibi, Vallene yagaragaje agahinda ke ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko yababajwe n’uko yabenzwe mu buryo butunguranye kuko atari azi ko umukunzi we yari yarafashe undi mwanzuro.
Iyi nkuru, yatumye abantu bagaragaza ibitekerezo bitandukanye. Hari abavuga ko urukundo rutagira imyaka cyangwa imipaka, bityo ko ibyabaye nta kibazo gikomeye kirimo.
Ariko hari n’abandi banenze imyitwarire ya Mugumya, bavuga ko uburyo yitwaye bushobora kuba bwarababaje uwo bahoze bakundana. Bagaragaza ko ubudahemuka no kubaha mugenzi wawe ari ingenzi mu mibanire.
Icyerekezo cy’aba bombi
Nubwo hari impaka nyinshi, Mugumya na Owomugisha bo batangaje ko bakomeje gahunda zabo zo kubana. Bavuze ko bateganya gukora ubukwe bwabo muri Gicurasi 2026.
Ibi bigaragaza ko bahisemo gukomeza umubano wabo nubwo bahuye n’ibitekerezo byinshi bitandukanye biturutse ku bantu.
INDI NKURU WASOMA: Ntabwo imiryango ibanye neza ikunze kubigaragaza ku mbuga nkoramyambaga, ahubwo bigaragazwa nabo byanze – Dr. Rosette Nkundimfura