Sam saxo: Umucuranzi w’ikondera uri guhindura ubukwe Nyarwanda

Mu bukwe Nyarwanda, umuziki ukomeje kugira uruhare rukomeye mu gutuma ibirori birushaho kuba byiza. Abategura ubukwe bashaka udushya twatuma umunsi wabo uba uwihariye kandi utazibagirana. Muri uwo murongo, bamwe mu bahanzi barimo Sam saxo batangiye kwibanda ku guhanga udushya twongera ubwiza bw’ibirori.

Umwe muri abo ni Tuyishime Samuel, uzwi cyane nka Sam Saxo, umucuranzi w’ikondera (Saxophone) uri kuzamura urwego rw’umuziki mu bukwe Nyarwanda. Yabonye icyuho cyari gihari mu bakoresha iki gikoresho mu bukwe, afata icyemezo cyo kugikoresha agamije kuzana impinduka.

Akorera i Gatenga, afasha benshi kubona serivisi z’ubukwe

Sam Saxo akorera ibikorwa bye i Gatenga, aho anafite kompanyi yitwa B Connekt events. Iki kigo gifasha abakiriya kubona abanyamuziki b’umwuga ndetse n’ibikoresho by’amajwi meza. Serivisi batanga ntizigarukira ku bukwe gusa, ahubwo zinakoreshwa mu nama, ibitaramo n’ibindi birori bitandukanye, ibituma ababagana babona serivise zitandukanye ahantu hamwe.

Yatangiriye kuri Gitari mbere yo kwiga Saxophone

Mu kiganiro yagiranye na Afriwed, Sam Saxo yavuze ko yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 2013 acuranga gitari ndetse anigisha abandi kuyikoresha. Nyuma y’imyaka myinshi afite ubunararibonye, yafashe icyemezo cyo kwiga gucuranga Saxophone mu 2023.

Impamvu nyamukuru yamuteye gufata icyo cyemezo, ni uko yabonaga abacuranga Saxophone mu bukwe ari bacye cyane. Yiyigishije akoresheje amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, kandi ubumenyi yari asanganywe bwa gitari bwamufashije kubyiga vuba.

Yahinduye impano ye umushinga uhuza benshi

Sam Saxo ntabwo ari umucuranzi gusa, ahubwo ni n’umuyobozi wa B Connekt events, ikigo gifasha guhuza abakiriya n’abanyamuziki ndetse no kubaha ibikoresho by’amajwi.

Mu magambo ye yagize ati: “B Connekt events icyo dukora ni uguhuza abakiriya bifuza abanyamuziki n’abanyamuziki nyirizina ndetse no kubaha ibikoresho by’amajwi byujuje ubuziranenge bikoreshwa haba mu bukwe, mu nama, mu bitaramo n’ahandi hatandukanye hakenera ibikoresho ndangururamajwi.”

Ibi bituma ibikorwa bye bigira uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Sam Saxo ashyira imbere kunyurwa kw’abakiriya. Ntabwo agena ibiciro bihamye, ahubwo aganira n’umukiriya akurikije ubushobozi bwe, bigafasha abantu benshi kubona serivisi ze.

Nubwo afite impamyabumenyi ya Bachelor’s degree muri Development Studies, yahisemo gukomeza guteza imbere impano ye. Ibi byamufashije kubona umwuga umutunga kandi uhamye.

Atanga serivisi zitandukanye zirimo ibikoresho by’amajwi, bande z’abacuranzi n’ibindi byose bikenerwa mu bukwe.

Sam Saxo asaba urubyiruko kudateshuka ku mpano zabo, ndetse n’ababyeyi kubashyigikira. Yemeza ko umuziki ushobora kuba umwuga utunze umuntu awukoranye ubunyamwuga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here