Mu gihe ubukwe mu Rwanda bukomeje gutera imbere, gufata neza amafoto n’amashusho byabaye kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha abageni kubika amateka y’umunsi wabo wihariye. Guhitamo umufotozi ufite ubunararibonye, ibikoresho bigezweho n’ubuhanga bwo gufata amafoto meza y’uwo munsi, ni icyemezo gikomeye ku bashaka ko uru rwibutso ruzahoraho.
Muri abo banyamwuga, Visual Creative Universe iri mu bigo bikomeje kwigaragaza nk’amahitamo yizewe mu bijyanye no gufotora no gufata videwo z’ubukwe n’ibindi birori. Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali, kikaba kimaze kubaka izina kubera serivisi zinoze n’ubunyamwuga.
Amavu n’amavuko y’iki kigo
Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wacyo, Niyubahwe Adiel, Visual Creative Universe yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 2022. Yatangijwe n’itsinda ry’abantu babiri, ari bo Ashimwe Daniel Elysee na Niyubahwe Adiel, bafite intego yo kuzana udushya mu mwuga wo gufotora no gukora amashusho.
Impamvu wahitamo Visual Creative Universe
Iki kigo kimaze gukora ubukwe burenga 70, ibintu bigaragaza ubunararibonye kimaze kugira muri uru rwego. Uretse ubukwe, banakoranye n’ibigo bikomeye birimo umuryango utegamiye kuri Leta Wikimedia Foundation, MINUBUMWE, FVA Inline Skating na FDA.
Icyo abakiriya benshi bashimira ni uburyo bafata amafoto agaragaza ibyishimo, amarangamutima n’ibihe by’ingenzi mu buryo busobanutse kandi bushimishije.
Niyubahwe Adiel yavuze ko umwihariko wabo ushingiye ku gushyira imbere ibyifuzo by’umukiriya, gutanga serivisi nziza no gutunganya amafoto n’amashusho ku rwego rwo hejuru.
Serivisi batanga
Visual Creative Universe itanga serivisi zitandukanye zirimo:
- Gufotora ubukwe n’ibindi birori
- Gufata amashusho y’ubukwe n’andi ma projects
- Portrait photography
- Graphic design
- UI design
- Signage design
- Large format printing
- Gutunganya amafoto mu buryo bw’umwimerere
Uku kugira serivise zitandukanye bituma umukiriya abona ibyo akeneye byose ahantu hamwe.
Aho bakorera n’uburyo bwo kubageraho
Iki kigo gikorera mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, aho abakiriya bashobora kubageraho bitabagoye.
Nubwo uyu mwuga uri mu yitezweho byinshi, Niyubahwe Adiel yavuze ko hari imbogamizi zirimo ibikoresho bihenze n’inkunga nke ku bakiri bato bashaka kwinjira muri uyu mwuga.
Yasabye Leta n’ibigo byigenga gushyiraho uburyo bwo korohereza abafite amikoro make kubona ibikoresho ku giciro gito.
Yagize ati: “Umwuga wo gufotora usaba ibikoresho bigezweho kandi bihenze. Hakenewe uburyo bwo gufasha abashaka kuwinjiramo kubona ibyo bikoresho.”
Mu gihe kiri imbere, bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo mu gihugu hose no gutanga akazi ku rubyiruko rwinshi.
Ku bashaka gutegura ubukwe, Visual Creative Universe itanga inama yo kubanza kureba ubunararibonye bw’umufotozi, ibikoresho afite ndetse n’ubwiza bw’akazi yakoze mbere.
Ibi bifasha abageni gufata icyemezo cyiza no kubona amafoto n’amashusho azahora ari urwibutso rw’umunsi wabo.
INDI NKURU WASOMA: Menya abafotozi beza i Musanze bafotora mu bukwe n’ibirori mu buryo bwa kinyamwuga