Tukowote yagaragaje umukobwa yambitse impeta

Tukowote yambitse impeta Kibasumba ku munsi w’abakundana, inkuru yahise ikuraho urujijo rwari rumaze iminsi ruvugisha abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda. Nyuma yo kumara igihe ahisha umukunzi we, ku wa 14 Gashyantare 2026 ni bwo ukuri kwagiye ahagaragara.

Irunga Longin wamamaye nka Tukowote, yari aherutse gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza ko yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga, ariko yirinda kumwerekana mu maso.

Ku wa 02 Gashyantare 2026, Tukowote yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambikamo impeta umukobwa atagaragaza mu maso. Icyo gihe yavuze ko adashaka gutangaza amazina ye, ashimangira ko igihe nikigera abantu bazamumenya.

Ku wa 14 Gashyantare 2026, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abakundana uzwi nka “Saint Valentin”, ni bwo hamenyekanye ko umukobwa ari Kibasumba Mico Trichia, usanzwe ari umukinnyi wa filime.

Amafoto yashyizwe kuri Instagram ya Kibasumba yamugaragazaga yambikwa impeta, ibintu byahise byemeza ko ari we watwaye umutima wa Tukowote.

Amagambo ya Tukowote mbere yo gutangaza amazina

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Tukowote yari yabanje kwirinda gutangaza amazina y’uyu mukobwa.

Yagize ati:
“Mu kiganiro nabahaye sinababwiye ko uyu mwaka mfite ubukwe, mube mushyira hafi amakote rero. Iby’amazina byo sinabibabwira nta nubwo nshaka kumuvugaho cyane.”

Urugendo rwa Tukowote muri Sinema Nyarwanda

Tukowote amaze imyaka 17 akina filime, akaba amaze kugaragara muri filime zisaga 161. Ni umwe mu banyabigwi ba Sinema Nyarwanda.

Muri 2021 yari yateguje ubukwe ariko ntibwaba kubera gutandukana n’uwo bari bagiye kurushinga. Ibi byatumye bamwe bakeka ko ashobora kutazongera gutinyuka kujya mu rukundo cyangwa kurushyira ku mugaragaro.

Abakunzi ba sinema nyarwanda bakomeje kwifuriza Tukowote n’umukunzi we guhirwa mu rugendo rushya batangiye, cyane ko bombi ari abakinnyi bazwi muri uru ruganda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here