Ingaruka zo kureba muri telefone y’umufasha wawe

Kureba muri telefoni y’umufasha wawe utabiherewe uburenganzira ni ibintu bikunze kuganirwaho n’abantu batandukanye, aho bamwe bavuga ko ari ngombwa kumwaka uburenganzira abandi bakagaragaza ko nta mpamvu yo kubisabira uburenganzira, ibyasiga amakimbirane hagati y’abakundana.

Muri iki gihe usanga bamwe bategereza igihe umukunzi cyangwa umufasha agiye mu bwogero, aryamye cyangwa yasize telefoni hasi, bakayifata bagatangira kureba ubutumwa n’ibindi biyirimo. Uretse kuba bitemewe n’amategeko, kureba muri telefoni y’umufasha wawe bishobora guteza ibibazo bikomeye mu mubano.

Mutuyimana Leah wo mu Karere ka Burera, amaze umwaka ashinze urugo, yavuze ko yigeze gufata telefoni y’umukunzi we atabiherewe uburenganzira bituma batumvikana biza no kugira ingaruka. Yemeza ko urukundo rugomba kubaho mu mucyo ariko kubaha ubuzima bwite bw’umuntu ari ingenzi.

 Ati: “Njye nigeze gufata iy’umukunzi wanjye twakundanaga, yaje kubimenya tumara hafi ukwezi tutavugana yarandakariye biza no kurangira dushwanye. Mu rugo hakwiye kubaho gukorera mu mucyo, ariko na none nize ko kubaha ubuzima bwite bw’umuntu ari ingenzi. Gufata telefoni ye atabizi si byiza.”

1. Kureba cyne muri telefoni y’umufasha bigaragaza icyizere gicye

Imwe mu ngaruka zikomeye zo kureba telefoni muri y’umufasha ni uko bigaragaza ko icyizere hagati yanyu ari gicye. Iyo uhora ugenzura ubutumwa, amafoto cyangwa abo yahamagaye, uba werekana ko utamwizera.

Icyizere ni cyo nkingi y’urukundo. Iyo gitangiye kugabanyuka, n’urukundo rugenda rucika intege.

2. Kureba cyane muri telefoni y’umufasha wawe bishobora kugusigira agahinda

Hari igihe ushobora gufata telefoni y’umukunzi wawe ugasanga ibyo wakekaga nta bihari. Icyo gihe usigara wicuza impamvu wamugiriye amakenga.

Ku rundi ruhande, ushobora no kubona ibintu bikubabaza ariko bikagusaba kubanza kwemera ko wamufatiye telefoni utabifitiye uburenganzira mbere yo kubimuganiriza.

3. Biba akamenyero

Iyo kureba telefoni y’umufasha ubikoze kenshi atabimenye, bishobora kugera aho ubigira akamenyero. Icyo gihe wumva udatuje utarayirebamo.

Ibi bishobora kugera ku rwego umuntu yumva adafite amahoro atarabanje kugenzura telefoni y’uwo bakundana.

4. Ushobora kwitiranya ibintu

Mu gihe ugenzura telefoni ye, ushobora kubona ubutumwa cyangwa amafoto ukabisobanura nabi. Ibi bituma ufata imyanzuro yihuse ishobora gusenya umubano. Akenshi ibi birangira biteje amakimbirane hagati y’abakundana cyangwa abashakanye.

5. Bitera urwikekwe

Iyo uhora ugenzura telefoni y’umukunzi wawe, urwikekwe rugenda rwiyongera. Uhora utekereza ko hari umuntu ushobora kumugutwara cyangwa ko hari ibyo aguhisha. Urwikekwe ni kimwe mu bishobora gusenya urukundo n’urugo.

Mu gitabo Boundaries in Marriage, Dr. Henry Cloud asobanura ko kubaha ubuzima bwite bw’umuntu mu rushako bituma umubano urushaho gukomera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here