MC Rwamasimbi yasezeranye na Iradukunda Adeline imbere y’amategeko, basangiza abantu ibyishimo byabo

    Nsanzimana Emmanuel uzwi nka MC Rwamasimbi yasezeranye n’umukunzi we Iradukunda Adeline imbere y’amategeko ku wa 11 Kamena 2026. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri aba bombi bakundana.

    Ni intambwe ikomeye muri uru rukundo rwabo, cyane cyane ko ari imwe mu nzira zibaganisha ku bukwe bwabo buteganyijwe ku wa 26 Nyakanga 2026.

    Umunsi waranzwe n’ibyishimo n’udushya

    MC Rwamasimbi yavuze ko umuhango wagenze neza kandi ugahuza n’ibyo bari barateguye. Yagaragaje ko imyambaro yabo yari kimwe mu byashimishije abantu benshi bari bitabiriye uwo munsi.

    Yagize ati: “Byari ibintu bishimishije cyane bijyanye n’uburyo twari twateguye haba ku myambaro aho twese twari twambaye neza ndetse hagati yacu twirinze kubwirana ibyo tuzambara mbere y’umurenge kugira ngo dutungurane ubwacu, ariko abari baje kudushyigikira barabikunze cyane kuko twakiriye abantu benshi kandi batandukanye badushimira.”

    Nyuma y’umuhango wo gusezerana, aba bombi bakiriye inshuti n’abavandimwe babo mu Mujyi wa Muhanga. Ibi byabahaye umwanya wo gusangira ibyishimo n’ababashyigikiye muri uru rugendo.

    Igikorwa cyabo cyatunguranye gikora ku mitima y’abitabiriye

    Nk’uko MC Rwamasimbi yabisobanuye, we n’umugore we bagaragaje ituze n’icyizere mu gihe cy’umuhango. By’umwihariko, hari igikorwa cyabaye nyuma yo kurahirira ku idarapo ry’Igihugu cyashimishije benshi.

    Yavuze ko mu gihe andi makupure yahitaga agenda nyuma yo gusezerana, bo bahisemo guhoberana imbere y’abari bitabiriye uwo muhango. Kubera iyo myitwarire, benshi babifashe nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ibyishimo byabo.

    Amagambo y’urukundo yakoze ku mitima yabo

    Nyuma yo gusezerana, Iradukunda Adeline yashimiye umugabo we ku kuba yarubahirije isezerano yari yaramuhaye.

    Yagize ati: “Warakoze kurinda isezerano ryawe.”

    Aya magambo yakoze ku mutima wa MC Rwamasimbi, na we ahita amusubiza amagambo agaragaza urukundo n’ishimwe.

    Yagize ati: “Nasenze kenshi nsaba ngo nzabone umugore nishimiye nk’uko nkwishimiye ariko Imana yagiye kunsubiza impa wowe, uri igisubizo cy’uhoraho.”

    Bitegura ubukwe bwa Nyakanga 2026

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, MC Rwamasimbi na Iradukunda Adeline bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo buzaba ku wa 26 Nyakanga 2026.

    MC Rwamasimbi yavuze ko ashimira cyane inshuti, abavandimwe n’abakunzi bakomeje kumuba hafi muri iki gihe cy’imyiteguro. Yemeza ko inkunga n’ubufasha ahabwa bikomeje kumutera imbaraga mu rugendo rwo kubaka umuryango mushya.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here