Kimenyi Yves yamaze kwemeza ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umugore witwa Natasha nyuma y’iminsi bivugwa ko yaba yaratandukanye na Uwase Muyango Claudine bari bamaze igihe babana nk’umugabo n’umugore.
Kimenyi Yves yahamije umubano mushya
Aya makuru Kimenyi Yves yayatangaje mu kiganiro cyabereye ku rubuga rwa TikTok cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Mu gihe yari ari kuganira n’abamukurikira, yabajijwe niba Natasha ari umukunzi we. Mu gusubiza, yavuze amagambo macye.
Ati: “Ni uwa nyawe.”
Natasha yavuze ku mubano afitanye na Kimenyi
Natasha usanzwe atuye mu gihugu cya Australia, na we yagaragaje ko afitanye umubano ukomeye na Kimenyi Yves. Muri icyo kiganiro na we yemeje ko koko Kimenyi ari umugabo we.
Yashimye Kimenyi amwita umugabo mwiza kandi ukunzwe na benshi. Byongeye kandi, yavuze amagambo yatunguye abatari bacye ubwo yavugaga ko afitanye impanga na Kimenyi Yves.
Ati: “Ni impanga ze inshuro ebyiri, hari uzirwanira ngo nzimuhe?”
Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwari ruzwi cyane
Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bari bamwe mu byamamare byakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bagaragazaga.
Mu mwaka wa 2020 ni bwo aba bombi batangiye kugaragaza ku mugaragaro ko bari mu rukundo. Nyuma yaho, muri Mutarama 2024, basezeranye imbere y’amategeko ndetse banakora ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare byinshi byo mu Rwanda.
Nubwo mu minsi yashize hari hamaze kuvugwa ibibazo mu rugo rwabo, nta n’umwe muri bo wari warigeze atangaza ku mugaragaro ko batandukanye.
INDI NKURU WASOMA: Uko urukundo rwa François Xavier na Yvonne Solange rwatangiriye mu mabaruwa