Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma ingo nyinshi zisenyuka ari uko abana bakura badafite ubumenyi buhagije ku buzima bw’umuryango. Yagaragaje ko umuco wo guheza abana mu biganiro by’abakuru ubabuza kwiga amasomo y’ingenzi yabafasha kubaka ingo zikomeye mu gihe kizaza.
Yabitangaje mu gihe ikibazo cy’isenyuka ry’ingo gikomeje kuganirwaho mu Rwanda. Yavuze ko igisubizo kidakwiye gushakirwa mu kunenga urubyiruko gusa. Ahubwo, asanga hakwiye kwibandwa ku buryo abana barerwa no ku nyigisho bahabwa bakiri bato.
Asanga ikibazo gitangirira mu burere bw’abana
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Rev. Dr. Rutayisire yavuze ko abantu benshi batangazwa n’umubare w’ingo zisenyuka. We ariko avuga ko ikimutangaza ari uko hari izibasha gukomera kandi abazubatse barakuze batarigeze bahabwa inyigisho zibategura kubaka urugo.
Yagize ati: “Abantu benshi bavuga ko ingo zirasenyuka, ariko njye ikintangaza ni uko zidasenyuka. Hari umuntu uba utarigeze yubaka urugo, uretse kuvukira mu rw’ababyeyi. Se na nyina ntibigeze bamwigisha uko urugo rwubakwa, hanyuma agahitamo uwo babonesheje amaso. Nyamara nta wamubwiye ko ibishashagirana byose atari zahabu. Agahita aterura uwo abonye kuko nta mubyeyi wigeze amugira inama. Ni yo mpamvu ntarenganya urubyiruko.”
Yasobanuye ko abantu benshi bafata icyemezo cyo kubaka urugo batarigeze bahabwa ubumenyi ku nshingano z’abashakanye, uburyo bwo gukemura amakimbirane cyangwa guhitamo uwo bazabana.
Umuco wo guheza abana mu biganiro uracyari ikibazo
Rutayisire, wabaye Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2023, yavuze ko umuco wo kwirukana abana mu biganiro by’abakuru ugifite ingaruka zikomeye ku burere.
Yagaragaje ko muri ibyo biganiro ari ho abana bashoboraga kwigira ku bunararibonye bw’ababyeyi no gusobanukirwa ubuzima. Ariko kubera ko batabihabwamo umwanya, bakura badafite amakuru ahagije abafasha gufata ibyemezo bikomeye.
Yagize ati: “Mu Rwanda urubyiruko rwaducitse rukiri ruto. Bituruka ku mico y’ababyeyi yo guheza abana mu biganiro by’abakuru. Uko wirukana umwana mu biganiro, ni ko akura nta kintu na kimwe yungutse. Ndetse n’ababyeyi benshi b’amadini atandukanye ntibicaza abana babo ngo babigishe ubuzima. Ibyo bigira ingaruka ku ngo bazubaka ejo hazaza.”
Ababyeyi bafite uruhare mu gutegura abazubaka ingo
Rev. Dr. Rutayisire yavuze ko kubaka urugo atari impano umuntu avukana. Ahubwo, ni ubumenyi umuntu yigishwa kandi agakura abumenyereye.
Yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo ku rukundo, inshingano z’abashakanye, kubahana no gukemura amakimbirane. Yavuze ko ibyo bituma abana batishingikiriza gusa ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku nama z’inshuti.
Yongeyeho ko umwana uhawe uburere bushingiye ku ndangagaciro n’ubumenyi aba afite amahirwe menshi yo kubaka urugo rufite urufatiro rukomeye.
Kongera uruhare rw’ababyeyi bishobora kugabanya isenyuka ry’ingo
Rutayisire yagaragaje ko gukomeza gushora imbaraga mu burere bw’abana bishobora gufasha kugabanya ikibazo cy’isenyuka ry’ingo mu gihe kiri imbere. Yavuze ko igihugu n’imiryango bikwiye gushyigikira gahunda zifasha ababyeyi gutegura abana babo hakiri kare.
Yasoje ashimangira ko igisubizo kirambye kitazava mu kunenga urubyiruko gusa. Ahubwo, kizaturuka ku babyeyi bafata inshingano zo kurera no kwigisha abana babo ubuzima bw’umuryango n’indangagaciro zibafasha kubaka ingo zirambye.
INDI NKURU WASOMA: “Ngira ubwoba bwo gutwita” Marina Deborah yavuze ko ubukwe bwe na Yvan Muziki buri hafi cyane