“Ngira ubwoba bwo gutwita” Marina Deborah yavuze ko ubukwe bwe na Yvan Muziki buri hafi cyane

    Umuhanzikazi Marina Deborah yavuze ko ubukwe bwe n’umukunzi we Yvan Muziki buri hafi kuba. Icyakora, yavuze ko hari ibintu bikimutera impungenge, birimo gutwita no kwinjira mu nshingano zo kuba umugore.

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rugaju Regan kuri Gihe Sports. Muri icyo kiganiro, yasobanuye ko kubaka urugo ari icyiciro gikomeye cy’ubuzima. Nubwo abibonamo inshingano nyinshi, yavuze ko yiteguye kubyakira kuko ari urugendo umuntu adashobora guhunga.

    Marina yavuze ku bwoba bwo kuba umugore

    Marina yavuze ko rimwe na rimwe iyo atekereje ku buzima bwo gushaka umugabo no kuba umubyeyi, yumva afite ubwoba. Yagaragaje ko impinduka zizanwa no gutwita no kwita ku muryango ari zo zimukora ku mutima kurushaho.

    Yagize ati: “Ibintu byo kurarana n’umugabo cyangwa kwitwa umugore ni ibintu byoroshye, nubwo mba mfite ubwoba cyane ko ntarashakaho umugabo ariko nzabikora mu izina ry’Imana.”

    Byongeye kandi, yavuze ko no gutwita bikimutera impungenge nyinshi. Yemeje ko rimwe na rimwe abitekerezaho akumva bimuteye ubwoba nubwo azi ko bizagera.

    Ati: “N’ubu ndumva ikintu gihise kidunda mu mutima kuko kuba umugore no gutwita ntabwo byoroshye. Njya nibaza ko muzambona inda iri imbere nkumva biransekeje ariko nanone nkumva mfite ubwoba.”

    Ubukwe buri hafi kuba

    Aya magambo aje nyuma y’amezi make Marina Deborah yambitswe impeta n’umukunzi we Yvan Muziki. Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026, mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere.

    Nyuma yo kwemeranya kubana, aba bombi bamaze no kumvikana ku itariki y’ubukwe. Marina yavuze ko bamwe mu bagize imiryango yabo ndetse n’inshuti za hafi bamaze kubimenyeshwa.

    Ubwo Rugaju Regan yamubazaga niba bamaze gutegura umunsi w’ubukwe, Marina yagize ati: “Itariki twamaze kuyumvikanaho ndetse bamwe mu miryango barabizi gusa igihe cyo kubitangaza ntabwo kiragera, ariko ibyo nababwira ni uko ubukwe buhari kandi buri vuba cyane kuko nge ntabwo nkunda ibintu bitinda.”

    Urukundo rukomeje gukurikirwa na benshi

    Marina Deborah yongeye gushimangira ko akunda cyane Yvan Muziki. Yavuze kandi ko yiteguye gutangira ubuzima bushya bw’urushako nubwo hari impungenge zimwe na zimwe agifite.

    Hagati aho, urukundo rw’aba bombi rukomeje gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. By’umwihariko, abantu benshi batangiye kubwitaho nyuma y’uko Marina yambitswe impeta imbere y’abafana be mu gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye.

    Mu gihe abakunzi babo bategereje itariki y’ubukwe, benshi bakomeje kubifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya bagiye gutangira.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here