Umugore witwa Jenniffer wo mu gace ka Murang’a muri Kenya yahishuye uburyo urushako rwe rwatangiye rufite icyizere n’urukundo rwinshi, ariko nyuma rukarangira mu bibazo bikomeye, rukaba urushako rugoye, ibyamusigiye ibikomere by’amarangamutima. Inkuru ye yagarutse cyane ku buryo imyiteguro y’ubukwe, ukwezi kwa buki n’iminsi ya mbere y’urushako byahindutse ibihe by’umubabaro aho kuba ibyishimo.
Jenniffer yavuze ko mbere y’ubukwe yatangiye kugira inzozi zidasanzwe zigaragaza ibintu bibi byashoboraga kuba mu muhango wo gushyingirwa. Nubwo ibyo byamuteraga impungenge, yakomeje gusenga no gushaka ibisobanuro ku mubano we n’umukunzi we.
Yagize ati: “Hari igihe narotaga ari umunsi w’ubukwe bwanjye ariko habaye ibintu bidasanzwe; nahitaga nsenga ngo mbirwanye.”
Nubwo yakomeje kugira izo nzozi, Jenniffer yavuze ko atazifashe nk’ikimenyetso gikomeye. Icyakora, uko imyiteguro y’ubukwe yagendaga yihuta, ni ko ibibazo byatangiraga kwiyongera hagati yabo. Intonganya n’amakimbirane byabaye byinshi kugeza aho inshuro ebyiri zose ubukwe bwari hafi guhagarara.
Yagize ati: “Nageze aho mpagarika ubukwe inshuro ebyiri kubera gutungurwa n’intonganya nyinshi. Narasengaga cyane ndetse hari igihe nasabye Imana ikimenyetso niba nkwiriye gukomeza.”
Nyuma yo gukomeza gahunda yo gushyingirwa, umukunzi we yamubwiye ko yagize igihombo mu bucuruzi bwe ndetse ko amafaranga yo gutanga inkwano atari ahagije. Jenniffer yavuze ko yahisemo kumufasha kugira ngo ubukwe budahagarara.
Mu magambo ye ati: “Iminsi micye mbere yo gutanga inkwano, yari amaze guhomba amafaranga menshi mu bucuruzi. Ntabwo nabifashe nk’ikibazo kumufasha aho gutinza ubukwe, ariko ubu ndabizi ko byari amakosa.”
Yakomeje avuga ko gukorera umugabo we ibyo bitari ikibazo gikomeye kuri we kuko yakuriye mu muryango aho nyina ari we washyigikiraga urugo mu buryo bw’amafaranga.
Umunsi w’ubukwe wabaye uw’ibibazo
Nubwo umunsi w’ubukwe wari utegerejwe n’impande zombi, ibintu byinshi ntibyagenze nk’uko byari byitezwe. Jenniffer yavuze ko bamwe mu batanga serivisi bamubabaje cyane kuko batubahirije ibyo bari bumvikanye.
Yagize ati: “Ifoto imwe rukumbi mfite ku bukwe bwanjye ni iyo inshuti yanjye yafashe ikoresheje telefone. Abadukoreraga serivisi baradutengushye, ibi byatumye twongera gushwana.”
Ikindi cyababaje uyu mugore ni uko ibyuma by’amajwi byanze gukora mu muhango w’ubukwe, ibintu yavuze ko byamwambuye ibyishimo by’umunsi yari yarateguye igihe kirekire.
Yongeyeho ati: “Ikibabaje kurushaho ni uko ibyuma by’amajwi byanze no gukora mu muhango w’ubukwe, njye nk’umugeni nifuzaga kubyina sinabishoboye. Ibintu byari byandenze: nta mafoto y’ubukwe, nta cyemezo cy’ubushyingiranwa. Ariko ibibi kurushaho byari bitaraza.”
Ukwezi kwa buki kwahindutse intandaro y’akababaro
Nyuma y’ubukwe, Jenniffer n’umugabo we bagiye mu kwezi kwa buki bafite icyizere cyo kongera kubaka umubano mwiza. Icyakora, yavuze ko ibintu byahindutse vuba ndetse batigeze babasha kubana nk’abashakanye.
Yagize ati: “Ntekereza ko mu marangamutima tutari kumwe kandi hari n’ikibazo cy’ubuzima ntari nzi. Ntabwo twabashije kubana nk’abashakanye. Twari twateganyije gufata umwanya turi kumwe, ariko twagarutse i Nairobi nyuma y’iminsi ine gusa.”
Nyuma yo kugaruka, amakimbirane yakomeje kwiyongera. Jenniffer yavuze ko batabashije kumvikana ku bibazo byinshi byo mu rugo ndetse ko umubano wabo watangiye kuzamo intera ikomeye.
Urushako rwarangiye nyuma y’iminsi 90
Nyuma y’amezi atatu gusa bashyingiranywe, Jenniffer yasubiye iwabo. Ni muri icyo gihe kandi yamenye ko atwite. Icyakora, nyuma inda yaje kuvamo ibintu byakuruye amakimbirane mashya hagati ye n’umuryango w’umugabo.
Yagize ati: “Inda yaje kuvamo, umugabo n’umuryango we batangiye kunshinja ko nayikuyemo ku bushake. Byari ibintu bikomeye cyane kuri njye. Bashakaga ko haba inama n’abapasiteri ngo badutandukanye ku mugaragaro.”
Nubwo habayeho kugerageza kongera kubana, Jenniffer yavuze ko umubano wabo utigeze wongera gusubira ku murongo. Kuri ubu avuga ko yahisemo kwita ku buzima bwe no gushaka gukira ibikomere by’amarangamutima.
“Nagiye kwivuza ntangira kwiyitaho, ntangira gukira ntangiye kwiyitaho, ndetse nagize n’igihe musaba imbabazi ku byo naba naramubabaje mu gihe twari kumwe.”
INDI NKURU WASOMA: Ibimenyetso 7 bikwereka ko urukundo rwanyu ruri mu marembera