Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio na TV 1, Kakooza Nkuliza Charles, yavuze ko abagabo badakwiye gusuzugura abagore babo igihe ari bo bafite uruhare runini mu gutunga urugo. Yagaragaje ko kubahana mu rugo ari ingenzi cyane mu kubaka umuryango utekanye kandi utekereza ku iterambere.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro “Rirarashe” cyanyuze kuri TV1 na Radio 1, aho yari kumwe na Mutabaruka Angel, ubwo baganiraga ku kibazo cy’abagabo bamwe batita ku nshingano z’umuryango, ahubwo bagasigira abagore umutwaro wo gushaka amafaranga no gutunga urugo.
“Niba umugore akora agutunga mwubahe”
Mu kiganiro, KNC yavuze ko umugore ufasha cyangwa utunga urugo akwiye kubahwa n’umugabo we. Yongeyeho ko hari igihe umugabo aba akwiye no kwemera uruhare umugore afite mu mibereho y’urugo.
KNC yagize ati:
“Burya niba umugore akora agutunze mwubahe.. icyo gihe ushatse wajya umwita umugabo wawe.”
Mutabaruka yavuze ku bagabo badashyira imbere urugo
Mugenzi we Mutabaruka Angel yavuze ko hari abagabo batita ku nshingano z’umuryango, ariko bagakomeza gushaka gutegeka abagore babo kandi nta ruhare bagira mu gushaka imibereho.
Yagize ati:
“Nonese uraho gusa utekereje ko isahani igira ikijyaho ubwo urumva umugabo arinde?”
Yakomeje agaragaza ko hari abagabo basaba abagore babo amafaranga bakoze, nyuma bakayajyana mu kabari aho kuyafashisha urugo.
Mutabaruka yagize ati:
“Ugasanga umugabo arategeka umugore ko agomba kuzana amafaranga yakore bakayagabana yarangiza amwe umugore yasigaranye akayahahisha, undi nawe akajya mu kabari kuba yinywera akagwa (Urwagwa).”
Abasesenguzi basaba gufatanya inshingano
Abasesenguzi mu mibereho y’imiryango bavuga ko ikibazo cy’abagabo badakora cyangwa badashyira imbere inshingano z’urugo gikomeje kugira ingaruka ku miryango imwe n’imwe.
Bavuga ko iyo umwe mu bashakanye ari we wenyine wikoreye umutwaro wose w’urugo, bishobora guteza amakimbirane, umunaniro ndetse no gusubira inyuma mu iterambere ry’umuryango.
Nanone kandi, bashimangira ko kubahana no gufatanya inshingano ari imwe mu nkingi zubaka urugo rukomeye. Iyo umugore cyangwa umugabo yumva ko ibyo akora bihabwa agaciro, bituma urugo rugira amahoro n’ubufatanye burambye.
Mu myaka ishize, uruhare rw’abagore mu iterambere ry’imiryango rwarazamutse cyane. Abagore benshi bakomeje kwinjira mu kazi no gukora imishinga ibateza imbere, ibintu byatumye imiryango imwe n’imwe ibaho neza kurushaho.
Nubwo bimeze bityo, hari abakibona ko inshingano zo gutunga urugo zigomba kuba iz’umugabo gusa. Abasesenguzi bavuga ko igihe cyageze ngo imiryango yakire umuco wo gufatanya inshingano aho kureba uwinjiza amafaranga gusa.
Bongeraho ko ibiganiro nk’ibi bifasha gukangurira abantu kubaka imibanire ishingiye ku bwubahane, gufashanya no gushyigikirana mu rugendo rw’ubuzima.
INDI NKURU WASOMA: Fleury na Bahavu bakomeje kuba icyitegererezo cy’urugo rukomeye