Nubwo yanyuze mu bihe bikomeye by’urukundo, Malaika Mahlatsi avuga ko atazigera areka gukunda cyangwa ngo ahindure uko abona abagabo. Uyu mugore uri gukorera Impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, avuga ko ibikomere byo mu rukundo bitagomba kuba impamvu yo kureka gukunda ahubwo urukundo rurakomeza
Mu gihe hari abagore benshi bahitamo kwitandukanya n’urukundo nyuma yo kubabazwa, Mahlatsi we yahisemo gukomeza kwizera ko urukundo rukiri ingenzi mu buzima bw’umuntu.
Yagize ati, “Sinemeranya n’abagore bazinukwa gukunda abagabo nyuma yo kubabazwa. Abagabo ni beza cyane.”
Ibikomere byamubereye amasomo
Mahlatsi yemeza ko yahuye n’ibigeragezo byinshi mu buzima bwe. Aho yatandukanye n’umugabo we mu 2024, anahura n’ubundi bubabare burimo guhemukirwa no gutereranwa.
Nubwo ibi bihe byamubabaje cyane, avuga ko byamubereye isomo rikomeye. Asobanura ko kubabazwa mu rukundo ari kimwe mubyo umuntu ashobora kunyuramo mu buzima, kandi ko icyo gihe gikwiye gufatwa nk’amahirwe yo kwiga no gukura.
Ati, “Kubabazwa bishobora kugutera amarira n’umujinya, ariko ntibikwiye kukubuza gukomeza ubuzima.”
Nyuma yo kwiha igihe cyo gukira no kongera kwiyubaka, yongeye gufungura umutima we mu 2025 atangira urundi rukundo afite icyizere gishya.
Kudacika intege mu rukundo
Mahlatsi agaragaza ko adashyigikiye imyumvire y’uko umuntu yababazwa rimwe cyangwa kenshi agahita afata umwanzuro wo kuzinukwa urukundo burundu.
Kuri we, gukunda si intege nke, ahubwo ni imbaraga n’ubutwari.
Yemeza ko kubabazwa mu rukundo bitaba iherezo, ahubwo biba ari intambwe ifasha umuntu gusobanukirwa neza icyo ashaka mu buzima bwe.
Ati, “Sinshobora kubabazwa ku rwego rwo kwanga abagabo burundu. Nzakomeza mpangane.”
Uretse ubuzima bw’urukundo, Mahlatsi ni umwe mu bagore bageze ku rwego rwo hejuru mu kwiga, aho kuri ubu afite impamyabumenyi eshatu za Master’s mu mashami atandukanye arimo Siyansi, Ubwubatsi n’Ubumenyamuntu.
Kuri ubu ari gukorera PhD mu ishami rya Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi mu Budage.
Avuga ko urugendo rwe rw’amasomo na rwo rwari rufite imbogamizi zirimo igitutu, kwangwa n’imbogamizi zaturukaga mu kazi no mu masomo. Ariko kandi, ibyo byose byamwigishije kwihangana no gukomera ku ntego.
Ubutumwa ku bakomereke jwe n’urukundo
Inkuru ya Malaika Mahlatsi itanga ubutumwa bwo kudacika intege ku bantu banyuze mu bihe bikomeye by’urukundo. Yerekana ko ibikomere bishobora kuba byinshi, ariko bidakwiye guhagarika umuntu gukomeza kubaho no kwakira urukundo rushya.
INDI NKURU WASOMA: Umukinnyi w’umupira w’amaguru Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we