Ababyeyi bashyira igitutu ku bana babo ngo bashake, bikomeje kugira uruhare mu kwiyongera kw’ingo zisenyuka

Mu Rwanda, ikibazo cy’ingo zisenyuka kimaze gufata indi ntera. Bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko igitutu gituruka ku babyeyi kibatera kwihutira gushaka, bikarangira ingo zabo zitamaze kabiri, bakagaragaza ko icyemezo cyo gushinga urugo gikwiye gufatwa ku bushake, si ku gitutu.

Uko imibare igaragaza ikibazo

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu 2024-2025 haburanishijwe imanza 2,674 za gatanya. Mu mwaka wabanje zari 2,833.

Nanone, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo muri 2019 igaragaza ko 80% by’ingo zisaba gatanya ziba zitaramara imyaka 15 zibanye. Ingo zimaze munsi y’imyaka itanu zifite ibyago byinshi byo gutandukana.

Ubuhamya bw’urubyiruko

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko igitutu cy’ababyeyi kibagiraho ingaruka. Mugabo Anastase wo mu Karere ka Nyamasheke yagize ati: “ndatanga urugero, hari umuhungu w’inshuti yanjye yakundanye n’umukobwa bamara imyaka igera kuri ine ariko uwo muhungu akaba afite gahunda yo kuzarongora uwo mukobwa. Hashize imyaka irindwi umukobwa azakubona ari gukererwa cyane kubera igitutu iwabo mu muryango bamushyiragaho, byatumye umukobwa ashakana undi muhungu unafite amafaranga kuko nibwo buryo yarasigaranye Kandi iwabo bamushyiraga ku gitutu.”

Akomeza agira ati:
“umukobwa yaribwiye ati” umuhungu afite amafaranga kandi mu rugo n’ubundi bashaka ko nshyingirwa vuba bidateye kabiri yatangiye kuvuga ko urugo ruri kumunanira, ko ashaka gatanya, nyuma byarangiye urugo rusenyutse.”

Niyomwungeri Elia wo mu Karere ka Gasabo na we agira ati:
“Nakundanaga n’umukobwa ariko agahora ambwira ko iwabo bamumereye nabi bifuza ko yabereka umugabo vuba, kandi nanjye ntabwo nari bumutunge ndi umusore ukishakisha byaje kurangira umukobwa ashatse ahandi gusa nabo ntirwamaze kabiri.”

Mugaraguwimana Emerance wo mu Karere ka Muhanga agira ati:
“Rwose hari ababyeyi bagushyira ku gitutu ngo gira ujye gushaka warakuze ukumva nawe ukuntu bagutitiriza bikaba byanavaho ko ushaka uwo udakunda kubera ababyeyi baguhatirije hari mugenzi wanjye nzi byabayeho”

Ababyeyi bagaragaza impamvu ibatera guhatiriza abana babo gushaka

Ababyeyi bamwe bavuga ko impamvu ibitera ari imibereho igoye. Hari n’abagereranya abana babo n’abandi.

Munganyika Dorcella agira ati:
“Mbona akenshi biterwa no kubona mu baturanyi abana baba barashatse bigatera ababyeyi kumva ko ababo nabo bashaka cyangwa se bikaba ari imibereho igoye bafite.”

Nyirasafari Afisa na we agira ati:
“Ushobora kubikubwira abonye uri gutinda kuko hari imyaka yo kubaka urugo ugifite imbaraga, iyo ugiye gushaka uri mukuru ni bibi.”

Mukankusi Athanasie Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko nta myaka yo gushaka ibaho kandi ko abantu bagomba kubana aribo babyiyemeje.

Yagize ati: “Ntabwo twifuza guhora twumva ingo zisenyuka, ahubwo twifuza ingo zirambye zatekerejweho. Imyaka yose umuntu yaba afite yashaka umugore, yashaka umugabo nta myaka yo gushaka ibaho. Icyo twabwira imiryango itekereza gutyo, baribeshya.”

Akomeza agira ati:
“Ahubwo ababyeyi bahatire abana babo indangagaciro no kumenya ibyo bazaba bagiye gukora mu ngo kugira ngo zizarambe. Ntibikenewe ko abana babahatira gushaka abantu bafite amafaranga, ahubwo bategure abana babo babaha uburere bukwiye umuhungu bamutegure kuzaba umupapa mwiza, umugore bamutegure kuzaba umugore mwiza ugandukira umugabo, maze agire umuryango mwiza ufasha mu iterambere ry’igihugu.”

Itegeko ribivugaho iki?

Amategeko arwanya guhatira umuntu gushaka. Itegeko mpanabyaha ryo muri 2018. Uwahamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atanu. Ashobora no gutanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Igitutu cy’ababyeyi gishobora gusenya ingo hakiri kare. Gishobora no guteza amakimbirane mu miryango. Ariko hari amahirwe yo kubikemura.

Uburezi n’ubujyanama birakenewe. Ababyeyi bagomba kuganira n’abana babo. Urubyiruko narwo rugomba gufata ibyemezo rufite ubwigenge. Ibi bizafasha kubaka ingo zirambye.

Kubaka urugo bisaba ubushake n’ubwumvikane. Igitutu ntigikwiye kuba ishingiro ry’icyemezo. Umuryango uhamye utangirira ku mahitamo atekerejweho neza.

INDI NKURU WASOMA: Ntabwo imiryango ibanye neza ikunze kubigaragaza ku mbuga nkoramyambaga, ahubwo bigaragazwa nabo byanze – Dr. Rosette Nkundimfura

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here