Koffi Olomide na Cindy Le Coeur baherutse gushimangira urukundo rwabo

Inkuru y’urukundo rwa Koffi Olomide na Cindy Le Coeur izwi cyane mu bakurikiranira hafi umuziki byumwihariko uwa RDR. Uru rukundo rwatangiriye mu rugendo rw’ubuhanzi, nyuma rukura buhoro buhoro kugeza rugeze ku rwego rw’uko babana.

Ku wa 28 Gashyantare 2026, aba bahanzi barasezeranye mu muhango wabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’imiryango ya hafi, aho bombi bambikanye impeta bemeza ku mugaragaro isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore.

Uko urukundo rwabo rwatangiye

Urugendo rw’urukundo rw’aba bahanzi bombi rwatangiye mu mwaka wa 2006 ubwo Cindy yinjiraga mu itsinda ry’umuziki rya Quartier Latin International ryashinzwe na Koffi Olomide. Muri icyo gihe, Cindy yari umuririmbyi w’ijwi rya soprano watangiye kwigaragaza mu bikorwa by’iri tsinda.

Koffi Olomide yakunze cyane ijwi rya Cindy ubwo bari muri studio mu gace ka Gombe i Kinshasa. Icyo gihe yamuhaye izina ry’ubuhanzi “Le Coeur,” risobanura umutima, agaragaza ko ijwi rye ryamukoze ku mutima.

Mu myaka yakurikiyeho, ubufatanye bwabo mu muziki bwatangiye kugaragaza umubano wihariye. Nubwo batigeze bahita babitangaza mu ruhame, benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa byabo bari batangiye gukeka ko urukundo rwabo rurenze akazi.

Ukwemeza umubano mu ruhame

Mu mwaka wa 2008 ni bwo amakuru y’urukundo rwabo yatangiye kumenyekana cyane. Nyuma y’igihe kinini havugwa byinshi ku mubano wabo, Koffi Olomide yaje kubyemeza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri YouTube.

Ku ruhande rwa Cindy, mu 2024 yasohoye indirimbo yise “Mon Bonheur,” aho amagambo y’iyo ndirimbo yagaragazaga ko ibyishimo bye bifitanye isano n’umukunzi we Koffi, ibyatangiye gukura abantu mu rujijo ko aba bombi bakundana.

Isezerano ryabo ryashimangiye amateka yabo

Gusezerana kwabo ku wa 28 Gashyantare 2026 byakuruye amarangamutima menshi ku bakunzi b’umuziki wa Congo. Benshi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rushobora kuramba nubwo rwanyura mu bihe byinshi bitandukanye.

Amafoto yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bombi bambaye imyambaro gakondo, bamwenyura kandi bagaragaza ibyishimo byo guhamya isezerano ryabo.

Uru rukundo rwashimishije benshi kubera ko bombi bafashe icyemezo cyo gusezerana nyuma y’imyaka hafi 20 bakundana. Kuri ubu, Koffi Olomide afite imyaka 69 mu gihe Cindy Le Coeur afite imyaka 43.

Nyuma y’ubu bukwe, Koffi yanditse ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati, “Ibyishimo byacu bibe ibyanyu,” agaragaza ibyishimo byo kuba yashimangiye isezerano rye n’umugore we.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here