Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje ibyishimo n’urukundo rwinshi afitiye umugabo we Ifashabayo Sylivan Dojoie, yerekana ko urukundo rwabo rumaze gushinga imizi, nyuma y’uko asoje amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, azwi nka Masters degree, mu bijyanye na Business Administration.
Ibi byabaye nyuma y’ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026, muri Kaminuza ya Western Governors, aho uyu mugabo yashyikirijwe impamyabumenyi ye.
Amagambo yuje urukundo yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Clarisse Karasira yagaragaje ko yishimiye intambwe umugabo we agezeho. Yavuze ko atari ibintu byoroshye guhuza inshingano z’urugo, akazi ndetse no kwiga, ariko ko yabikoze neza.
Yagize ati “Rukundo, kukureba uhuza inshingano zo kuba umubyeyi, akazi, ndetse no kwiga ubudahwema, ni ibintu bitangaje kandi bintera ishema. Utuma bisa nk’aho byoroshye, ariko nzi neza ko bigutwara imbaraga nyinshi. Ndakwifuriza ishya n’ihirwe rukundo rwanjye.”
Aya magambo agaragaza uburyo yashimye umuhate n’imbaraga umugabo we yashyize mu kwiga, ndetse n’uruhare rwe mu muryango.
Igisubizo cy’umugabo cyashimangiye ubufatanye
Ku ruhande rwe, Ifashabayo Sylivan Dojoie na we yasubije amagambo yuje ishimwe n’urukundo, agaragaza ko ibyo yagezeho abikesha inkunga y’umugore we.
Ati ” Uri inkingi nishingikirizaho, kandi nta na kimwe muri ibi cyari gushoboka utari hafi yanjye. Warakoze kuba warabaye hafi yanjye ushikamye no kumpa inkunga muri byose. Ndagukunda bitagira umupaka.”
INDI NKURU WASOMA: Prosper Nkomezi agaragaza Retina nk’umugisha ukomeye mu buzima bwe