Home ⁠Inkuru z’Urukundo Gicumbi: Yakunze umugabo birenze urugero bimujyana kwa muganga

Gicumbi: Yakunze umugabo birenze urugero bimujyana kwa muganga

Mu Karere ka Gicumbi, umugore w’imyaka 38 yakunze umugabo w’undi mugore urukundo rukabije ku buryo byamugejeje ku rwego rwo kujyanwa kwa muganga kubera uburwayi bw’amarangamutima buzwi nko kurwara “indege”, akenshi bufitanye isano n’ihungabana rikabije rituruka ku rukundo.

Intangiriro y’uru rukundo rudasanzwe

Uyu mugore witwa Niyotwagira Josephine, ni umubyeyi w’abana batanu. Nyuma yo gutandukana n’umugabo babyaranye, ubuzima bwe bwahindutse ubwigunge n’agahinda. Muri icyo gihe, yaje guhura n’umugabo witwa Bosco, wari usanzwe afite urugo.

Icyakora, uko bagendaga baganira, Josephine yatangiye kumwiyumvamo cyane. Uwo mubano waje gukura gahoro gahoro, ugenda uhinduka urukundo rukomeye, nkuko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Ishingiro.

Yagize ati: “Yarambwiye ngo umugore wanjye yahukanye waje tukibanira, ndavuga nti ese ko umugore yahukanye ntari mu rwahukaniro nk’uko nanjye byambayeho? Ndavuga nti ashobora kuba yarafashe umwanzuro wo kuba yashaka undi biranshanga. Ndyamye ndamutekereza, ngiye kurya birananira.”

Uko urukundo rwagiye rukura buhoro buhoro

Mu minsi yakurikiyeho, amarangamutima ye yarushijeho gukomera. Yatangiye guhora amutekereza, ndetse akumva amukeneye buri gihe.

Yagize ati: “Ndongera ndamutekereza nkamukumbura nkumva nshaka kuba namubona. Nkapfukama mu cyumba ndimo ndasenga ndi njyenyine nti Mana wampaye Bosco numpa Bosco uzaba umpanaguye amarira yose narijijwe n’uriya wa mbere.”

Nyuma y’igihe, Bosco yemeye ko bakundana. Ibyo byamuhaye ibyishimo bikomeye, bituma amufata nk’ishingiro ry’ubuzima bwe.

Ati “Ubuzima bwanjye ni wowe, bazakuntsindaho byo ndabyiteguye. Kumbwira umutungo ntabona uwo nshaka nta kintu byamarira.”

Igihe urukundo rukabije rwahindutse ikibazo cy’ubuzima

Nubwo yishimye mu ntangiriro, hari igihe uwo mugabo yamubwiraga amagambo amuca intege. Ibi byamugiragaho ingaruka zikomeye ku buryo rimwe na rimwe yarwaraga.

Yagize ati: “…Ku buryo muzumva naniyahuye. Numva kumubura na byo ari urupfu. Iyo atabyemera ngo turyamane anyereke urukundo uko nabishakaga njye mba narapfuye, nari kwiyahura umubabaro ukagabanuka.”

Yagaragaje ko iyo Bosco atamwitabaga cyangwa ntamugaragarize urukundo, Josephine yahitaga arwara “indege”. Ibi byatumaga ajyanwa kwa muganga, akoroherwa ari uko bavuganye cyangwa babonanye.

Ati: “Iyo turi kumwe mba numva ntawampangara. Nta wundi wigeze atuma ndwara ngo njye kwa muganga.”

Josephine agaragaza ko urukundo akunda Bosco rurenze ibindi byose mu buzima bwe. Ibi bigaragarira mu magambo akomeye yavuze.

Yagize ati: “Ndagukunda cyane ku buryo ngiye no mu ijuru nta musiga kuko ngezeyo nkamubura ahari nagaruka. Ijuru ryanjye ni we.”

Abahanga mu by’imitekerereze y’abantu bagaragaza ko ibibazo nk’ibi bishobora guterwa n’ihungabana rikomeye, ubwigunge cyangwa amateka y’umubano utagenze neza. Bemeza ko umuntu ugera kuri uru rwego akeneye ubujyanama n’ubuvuzi bwihariye.

Byongeye, bavuga ko gukunda umuntu bikabije bishobora guteza ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane iyo bishingiye ku kwishingikiriza ku wundi mu buryo bukabije.

NO COMMENTS