Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yamaze gukora ubukwe n’umukunzi we Retina Nkurunziza, nyuma y’igihe gito agaragaza urukundo rukomeye amufitiye ku mbuga nkoranyambaga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri 14 Mata 2026, Prosper yasangije abakunzi be amafoto ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko yamaze gusaba no gukwa umukunzi we. Ubu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, ibintu byatunguranye benshi mu bamukurikira.
Kuri ubu, Prosper Nkomezi n’umugore we bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho uyu muhanzi afite igitaramo. Ibi byatumye benshi bakeka ko ibirori byabo byateguwe mu buryo bwihariye kandi bwatekerejweho neza.
Urukundo rwabo rwari rumaze igihe barugaragaza
Mu minsi ishize, Prosper yari yamaze guca amarenga ku rukundo afitiye Retina. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ku munsi w’amavuko y’umukunzi we, yagaragaje urukundo amufitiye.
Yagize ati:
“Mufatanye nanjye kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umugore wigaruriye umutima wanjye.”
Yakomeje agaragaza uburyo amufata nk’umugisha udasanzwe mu buzima bwe.
Ati:
“Uri amahoro yanjye, ibyishimo byanjye ndetse n’umugisha ukomeye mfite mu buzima. Buri munsi turi kumwe umeze nk’inzozi nziza ntifuza ko nzigera nkangukamo. Ndashimira Imana yakuzanye mu buzima bwanjye. Ndagukunda.”
Inkuru y’urukundo yatangiye kumenyekana mu ntangiriro za 2026
Mu kwezi kwa mbere kwa 2026 ni bwo inkuru y’urukundo rwa Prosper Nkomezi na Retina yatangiye kumenyekana cyane.
Icyo gihe, Prosper yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa yicaye wenyine yambaye imyenda y’umweru, avuga ku kwizera Imana n’imigisha yayo.
Nyuma yaho, yongeye gushyiraho ifoto afashe umukobwa mu kiganza, ayiherekeza amagambo agira ati:
“Umutima wanjye waguhisemo, ijuru rirabyemeza. Ndagukunda.”
Aya magambo ni yo benshi bafashe nk’itangazo ryemeza ko yamaze kubona uwo bazabana ubuzima bwose.
Abakunzi be bakomeje kubashyigikira
Nyuma y’uko bakoze ubukwe, abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kubifuriza ibyiza no kubashyigikira kuri iyi ntambwe nshya.
Abenshi bagaragaje ko bishimiye kubona Prosper asohoza ibyo yari yaravuze, cyane ko yari amaze igihe agaragaza urukundo rwe ku mugaragaro.
INDI NKURU WASOMA: Prosper Nkomezi agaragaza Retina nk’umugisha ukomeye mu buzima bwe