Home ⁠Ubucuruzi n’Iterambere Mantis EPIC Hotel & Suites, amahitamo meza ku bifuza ko ubukwe bwabo...

Mantis EPIC Hotel & Suites, amahitamo meza ku bifuza ko ubukwe bwabo butazibagirana

Mu gihe abategura ubukwe bakomeje gushaka ahantu heza, hizewe kandi hagezweho, Mantis EPIC Hotel & Suites yo mu Karere ka Nyagatare iri kwigaragaza nk’ahantu hihariye hakwiriye kwakirira ibirori by’ubukwe. Iyi hoteli izwiho ubwiza, ituze n’ubunyamwuga, ibintu bituma iba amahitamo meza ku bifuza ko umunsi wabo uba uw’amateka.

Iherereye ku muhanda wa 36, Mirama 1 mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, iyi hoteli ni imwe mu zigezweho kandi zikomeje gukundwa cyane muri aka gace. Ifite ubushobozi bwo kwakira ibirori bitandukanye, by’umwihariko ubukwe burimo abantu benshi.

Kimwe mu bituma iyi hoteli iba amahitamo y’abageni benshi ni ibyumba byayo binini by’inama n’ibirori. Ifite salle ishobora kwakira abantu barenga 250 bicaye neza, ndetse ikanakira abagera ku 180 mu buryo bwa banquet.

Ibi biha abageni amahirwe yo gutegura reception, lunch cyangwa dinner mu buryo bubereye ijisho kandi butuje. Byongeye, uburyo serivisi zayo zitangwa butuma ibirori bigenda neza kuva bitangiye kugeza birangiye.

Serivisi zunganira ubukwe bugezweho

Mantis EPIC Hotel & Suites ifite restaurant itanga amafunguro ategurwa n’abatetsi b’abahanga. Aha harimo amafunguro ya gakondo ndetse n’aya mpuzamahanga, bigafasha kwakira neza abashyitsi.

Nanone kandi, iyi hoteli ifite piscine yubatswe mu buryo bugezweho, hamwe n’ubusitani bwiza ndetse na terrace. Ibi bituma abageni babona ahantu heza ho gufatira amafoto ndetse n’aho abashyitsi baruhukira.

Kubera iyo miterere, amafoto afatirwa muri iyi hoteli ni meza kandi asobanutse, ibintu by’ingenzi ku munsi nk’uyu.

Ahantu hatuje kandi heza

Ikindi gikurura benshi ni aho iherereye. Kuba iri hafi ya Pariki y’Igihugu ya Akagera bituma ihorana umwuka mwiza, ituze n’ubwiza bw’inyubako n’ibidukikije.

Ubusitani bwayo bufasha abashaka amafoto yo hanze ndetse n’abifuza ibirori bifite ambiance nziza kandi yihariye. Ni amahirwe meza ku bifuza ubukwe bugezweho ariko bufite n’ituze.

Mu gihe ubukwe bugezweho bukomeje guhinduka, ahantu nk’aha hongerera abageni amahirwe yo gukora ibirori bifite urwego rwo hejuru. Serivisi nziza, ahantu heza n’abakozi b’inzobere ni kimwe mu byongera icyizere cy’abahategurira umunsi wabo.

NO COMMENTS