Impamvu Jose Chameleone na Daniella Atim batarambanye

Jose Chameleone na Daniella Atim ni umwe mu miryango y’ibyamamare yavuzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Umubano wabo waranzwe n’urukundo rukomeye, kubaka umuryango, amakimbirane ndetse no gutandukana nyuma y’imyaka myinshi babanye.

Uyu muhanzi ukomeye wo muri Uganda, amazina ye nyakuri ni Joseph Mayanja, yamenyekanye cyane mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, ariko inkuru y’urukundo rwe na Daniella Atim na yo yabaye igitangaza kuri benshi.

Uko Jose Chameleone na Daniella Atim bahuye

Inkuru y’urukundo rwa Jose Chameleone na Daniella Atim yatangiye mu mwaka wa 2003 i Kampala muri Uganda.

Bahuriye ahitwa Alligator Bar muri Garden City Mall, aho Daniella Atim yari yagiye gusohokana n’inshuti ze. Icyo gihe Daniella yari akiri umunyeshuri, mu gihe Jose Chameleone yari amaze gutangira kwamamara cyane mu muziki.

Nk’uko Jose Chameleone yigeze kubivuga mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mzee Asingwire, Daniella yamugerageje cyane mbere yo kwemera ko bakundana.

Yagize ati:

“Yigeze kunsaba gutwara imodoka mvuye Kabowa njya Wandegeya kumugurira inkoko, ashaka kureba niba mukunda koko.”

Nubwo byasabaga kwihangana, Jose Chameleone yakomeje kumurambagiza kugeza ubwo urukundo rwabo rukomeye.

Ubukwe bwa Jose Chameleone na Daniella Atim

Nyuma y’imyaka myinshi bakundana, Jose Chameleone na Daniella Atim bakoze ubukwe ku wa 7 Kamena 2008 i Kampala muri Uganda.

Ubukwe bwabo bwari ubw’igitangaza kuko bwitabiriwe n’abantu benshi cyane bitewe n’uko Jose Chameleone yari icyamamare gikomeye mu muziki.

Muri uru rushako babyaranye abana batanu ari bo: Abba Marcus, Alpha Joseph, Alpha Shyne, Amma Christian, Xarsa Amani

Mu gihe bizihizaga imyaka 10 bamaze bashakanye, Jose Chameleone yandikiye Daniella ubutumwa bw’urukundo ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati:

“Wakoze kunyemera uko nari ndi. Nubwo hari byinshi byahindutse mu rugendo rwacu, hari ikintu kimwe kitazigera gihinduka, ku rukundo ngukunda.”

Daniella na we yamusubije agaragaza ko amateka yabo yari yuzuyemo byinshi.

Impamvu Jose Chameleone na Daniella Atim batandukanye

Nubwo bari barubatse umuryango ukomeye, Jose Chameleone na Daniella Atim baje guhura n’ibibazo bikomeye mu rushako rwabo.

Mu mwaka wa 2017, Daniella Atim yatangaje ko urugo rwabo rwari rwarimo amakimbirane menshi.

Mu byo yagaragaje harimo: kunywa inzoga nyinshi kwa Jose Chameleone, kutumvikana mu buzima bw’urugo, amakimbirane akomeye mu muryango

Daniella yavuze ko hari igihe Jose Chameleone yatahaga mu rugo mu gitondo kubera inzoga nyinshi.

Yagize ati:

“Hari igihe Jose Chameleone yatangiye kunywa inzoga cyane, rimwe na rimwe akaza mu rugo mu gitondo.”

Mu gihe cyo gutandukana kwabo, Jose Chameleone na we yemeye amakosa yakoze maze asaba imbabazi.

Yagize ati:

“Naratsinzwe; sinabaye uwo nagombaga kuba we, ariko ndakwifuriza ibyiza.”

Inkuru y’urukundo rwa Jose Chameleone na Daniella Atim igaragaza ko urukundo rutagomba gushingira ku marangamutima gusa.

INDI NKURU WASOMA: Abagore bubatse bagira abasore inama yo kwirinda abakobwa babaka amafaranga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here