Ahantu heza ho gukorera ubukwe mu Rwanda ni kimwe mu bintu by’ingenzi abageni batekerezaho mbere yo gutegura umunsi wabo w’amateka. Ubukwe ni intangiriro y’urugendo rushya rw’umuryango, bityo guhitamo ahantu heza, hafite isuku, umutekano n’ubwiza, bituma ibirori birushaho kugenda neza no gusigara mu mitima y’abageni n’abashyitsi.
Mu Rwanda, ahantu heza ho gukorera ubukwe haratandukanye bitewe n’icyerekezo, ubushobozi n’umubare w’abatumirwa. Afriwed Rwanda yaguteguriye urutonde rw’ahantu 10 hagezweho wakorera ubukwe.
Ahantu heza ho gukorera ubukwe mu Rwanda i Kigali no mu nkengero
1. Centre Saint Paul
Centre Saint Paul Ni ahantu hatuje kandi hafite ubusitani bwiza. Hakundwa n’abashaka gukora ubukwe bwo hanze (outdoor wedding).
2. Mezpark Garden
Mezpark Garden ifite ubusitani bunini kandi hagari. Ushobora kuhakorera kwakira abashyitsi no kuhafatira amafoto bitagusabye kujya ahandi.
3. Romantic Garden Gisozi
Romantic Garden Gisozi, ni ahantu hizewe kandi hafite umutekano. Hakwiriye abashaka ubukwe butuje kandi busa neza.
4. Kagarama Garden
Kagarama Garden iherereye i Kigali kandi izwi ku bw’ubusitani bwayo bwiza. Abageni bahishimira umwuka mwiza n’ituze ry’aho.
5. Wonderland Kanyinya hills
Wonderland Kanyinya hills, Iherereye ku musozi wa Kanyinya ireba Umujyi wa Kigali. Ni heza ku bashaka ubukwe bwihariye, butarimo urusaku rw’umujyi.
6. Pinnacle Gardens Kigali
Pinnacle Gardens Kigali ifite pavilion nziza cyane. By’umwihariko ni heza kuhafatira amafoto y’urwibutso.
7. Kigali Marriott Hotel
Kigali Marriott hotel ifite ubusitani bwa Malaika Garden bushobora kwakira ubukwe bwo hanze.
8. Sunday Park
Sunday Park, ni ubusitani butuje kandi bufite ibyatsi bibisi bikurura benshi, cyane cyane abageni bo mu Mujyi wa Kigali.
9. Kigali Serena Hotel
Kigali Serena Hotel ifite ubusitani butatse neza burimo amasoko n’amaterasi meza. Ushobora kureba serivisi zitangwa na Serena Hotels kugira ngo wumve amahitamo atandukanye.
U Rwanda rufite ahantu henshi heza kandi hagezweho. Guhitamo ahantu heza ho gukorera ubukwe mu Rwanda bizatuma umunsi wawe uba uw’amateka, wuzuye ibyishimo kandi utazibagirana.
Hitamo ahahuye n’inzozi zawe n’ubushobozi bwawe, kuko icy’ingenzi si ubunini bw’ahantu, ahubwo ni uburyo umunsi wawe utegurwa kandi ukagushimisha.