Urenze kuba uri umugabo wanjye, Agasaro Tracy yagaragarije Rene Patrick urukundo rudasanzwe

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Agasaro Tracy, yagaragaje amarangamutima yuzuye urukundo n’ishimwe ku mugabo we Rene Patrick mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko. Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko umugabo we ari isengesho ryasubijwe ndetse amushimira uruhare agira mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ubutumwa bwuje urukundo bwa Tracy

Ku mugoroba wo ku wa 5 Gicurasi 2026, Agasaro Tracy yashyize kuri Instagram videwo iherekejwe n’amagambo agaragaza urukundo n’icyubahiro afitiye umugabo we. Mu butumwa bwe, yavuze ko Rene Patrick ataje mu buzima bwe nk’umugabo gusa ahubwo nk’urumuri rumuyobora.

Yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo Imana yampitiyemo. Kuri uyu munsi Ijuru ryanditse izina ryawe mu Isi utaje nk’umugabo gusa ahubwo uje nk’urumuri.”

Yakomeje agaragaza ko ukwizera kwa Rene Patrick no kugendana kwe n’Imana bikomeza ubuzima bwe bwa buri munsi. Tracy yavuze ko umugabo we ari ubuhamya abamo kandi ko urukundo rwe rumutera amahoro n’ituze.

Ati: “Urenze kuba uri umugabo wanjye, uri isengesho ryasubijwe, ubuhamya mbamo buri munsi. Ukwizera kwawe kurankomeza, urukundo rwawe rukamfubika, kugendana kwawe n’Imana bikantera roho yanjye ikabyigiraho.”

Urukundo rwabo rushingiye ku kwizerana

Mu bindi yavuze, Tracy yagaragaje ko gukunda Rene Patrick ari kimwe mu bintu bikomeye byabaye mu buzima bwe. Yasobanuye ko urukundo rwabo rushingiye ku kwizera Imana no gufashanya mu rugendo rw’ubuzima.

Ati: “Kugukunda birera, bimeze nko guhagarara mu gitangaza ntigeze ntekereza ko nabona. Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye.”

Urugendo rw’urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana muri 17 Nyakanga 2020 ubwo Rene Patrick yambikaga impeta Tracy Agasaro. Nyuma yaho, ku wa 27 Ugushyingo 2021, yamusabye anamukwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu kwezi kwakurikiyeho, ku wa 4 Ukuboza 2021, bakoze ubukwe basezerana kubana akaramata imbere y’Imana n’imbaga y’abari babashyigikiye.

Bahuriye ku muziki wo kuramya Imana

Uretse kuba ari umugabo n’umugore, Agasaro Tracy na Rene Patrick banahuriye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Aba bahanzi bamaze gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bacye zirimo “Imirimo yawe” na “Jehovah”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here