Abagore bubatse bagira abasore inama yo kwirinda abakobwa babaka amafaranga

Abakobwa basaba amafaranga abasore ni imwe mu ngingo ikomeje guteza impaka mu rubyiruko. Hari abakobwa bemera ko umusore bakundana agomba kubitaho no kubaha amafaranga yo kwiyitaho, mu gihe hari abandi bavuga ko urukundo nyarwo rutagomba gushingira ku mafaranga.

Mu muryango Nyarwanda, kurambagizanya ni intambwe ya mbere iganisha ku gushinga urugo. Ariko ikibazo cy’abakobwa basaba amafaranga abasore, gikomeje gutuma hari abatizera urwo rukundo n’intego yarwo.

Abakobwa bemera ko umusore agomba kubaha amafaranga

Uwimpuwe Sabine, umukobwa w’imyaka 27 utuye mu karere ka Muhanga, avuga ko umukunzi we aba agomba kumuha amafaranga igihe ayakeneye.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Afriwed Yagize ati: “Ubwose utabeshye, ni gute waba ukundana n’umusore ariko wagira ikibazo cy’amafaranga ntayaguhe? Ubwo yaba agukunda uruhe rukundo? Njyewe rwose umukunzi wanjye iyo bitameze neza ndayamwaka nk’iyitaho da!”

Ingabire Drocella, umukobwa w’imyaka 23 wiga muri kaminuza, na we ashimangira ko umusore aba agomba kwigaragaza nk’umugabo mu rukundo.

Yagize ati: “Umusore aba agomba kwigaragaza akemeza umukobwa. Ubwose atampaye amafaranga yo gukemura nk’akabazo runaka yaba azamfasha iki? Rwose ngewe mbona ntacyo bitwaye kuba umusore dukundana namwaka amafaranga.”

Abagore bubatse bavuga ko abakobwa basaba amafaranga mu rukundo nta rukundo baba bafite

Ku ruhande rw’abubatse, by’umwihariko abagore, ntibemeranya n’iyo myumvire. Bavuga ko abakobwa basaba amafaranga abasore akenshi baba batagamije urukundo nyarwo. Ahubwo ko baba bashaka ayo mafaranga nyuma bikazarangira amutaye.

Vuba aha, umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky, aherutse kuvuga ko umukobwa ukunda umuhungu atamusaba amafaranga.

Yagize ati: “Abakobwa, dusaba amafaranga abasore tudakunda. Umuntu ukunda aho kugira ngo amusabe amafaranga, ahubwo ni wowe wayamuha.”

Yakomeje asobanura ko mu rukundo rwe na Ag Promote umugabo we, nta munsi n’umwe yigeze amusaba amafaranga.

Undi mubyeyi witwa Niyomahoro Albertine utuye mu karere ka Muhanga nawe yagize ati:

“Ntabwo waba ukunda umusore ngo umwake amafaranga. Njyewe nakumva binteye isoni. Ariko ku muntu udakunda birumvikana, uba ushaka kumumaraho utwo afite.”

Twagerageje kumenya icyo abasore babivugaho, Siborurema Protogene, umunyeshuri mu Ishuri rikuru Gaturika rya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi-ICK), avuga ko hari igihe umusore ashobora gutanga amafaranga atabihatiwe.

Yagize ati: “Umukunzi wawe hari igihe akwaka amafaranga uyafite ubona ayakeneye, ukanga kwiteranya nawe da!”

Indi nkuru wasoma: Tukowote yagaragaje umukobwa yambitse impeta

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here