Yvan Muziki yambitse Marina impeta imbere y’ibyamamare byinshi

Byari ibyishimo kuri Marina wakunze kumvikana avuga ko atazabana n'umugabo.

Umuhanzi Yvan Muziki yambitse Marina impeta mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026, mu gitaramo cye cyo kumurika album ya mbere, ibintu byahinduye imiterere y’iki gitaramo ahubwo abakitabiriye bagatangira kwibaza ku nkuru y’urukundo rw’aba bombi, bakunze kumvikana mu bitangazamakuru bavuga ko badakundana, ahubwo ari inshuti bisanzwe.

Yvan Muziki yamuritse album ye ya mbere yise “Inganzo Ntahangarwa” ayimurikira muri Kigali Universe. Iyi album iriho indirimbo zirimo izo yakoranye n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka “Feeling” yakoranye na Bruce Melodie na “Tonight” yakoranye na The Ben.

Mu gihe igitaramo cyari kigeze hagati, Yvan Muziki yahamagaye Marina Debora ku rubyiniro ngo baririmbane indirimbo bakoranye. Mu buryo butunguranye, yahise akuramo impeta mu ikote rye arayimwambika. Marina yabuze aho akwirwa bigaragara ko yishwe n’isoni, maze akuramo impeta yari asanzwe yambaye azijugunya hasi, yemera kwambara iyo yari ahawe na Yvan Muziki.

Abitabiriye iki gitaramo batunguwe

Abari baje gukurikira indirimbo ziri kuri album nshya ya Yvan Muziki batunguwe no kubona Marina aho kuririmbana na Yvan Muziki ahubwo yambwikwa impeta.

Mu bihe bitandukanye, Marina yagiye avuga ko adafite umukunzi kandi ko atanibona arara mu buriri bumwe n’umugabo. Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, yavuze ko ikibazo gikomeye kuri we ari ukwibona ararana n’umugabo.

Yigeze no kuvuga ko yagiriye “crush” Christopher akiri ku ishuri gusa yemeza ko byari cyera akiri muto, ubu byarangiye.

Yvan Muziki, wari winjiye ku rubyiniro ahetswe, yacishagamo akaganira n’abafana. Yagize ati:
“Uyu munsi nibarutse imfura mbereka n’umugeni. Ndabyemerewe!”

Iki gitaramo cyari kitabiriye n’abahanzi bakomeye barimo; Massamba Intore, Jules Sentore, Kidum Kibido, Itorero Inyamibwa n’abandi.

Inkuru ya Yvan Muziki yambika impeta Marina yabaye imwe mu nkuru zikomeye mu myidagaduro mu Rwanda muri 2026, kuko byatunguranye.

Marina yatunguwe no kubona Yvan amwambika impeta.
Byari ibyishimo kuri Marina wakunze kumvikana avuga ko atazabana n’umugabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here