Urukiko Rukuru rwa Zimbabwe rwategetse umugabo witwa Francis Mupindu kwishyura uwahoze ari umukunzi we, Nancy Fungai Tsuro, amafaranga angana na miliyoni 800 y’indishyi, nyuma yo gusanga yararenze ku masezerano yari yaramuhaye yo kuzamurongora.
Nancy, usanzwe ari umuganga, yareze Mupindu avuga ko yamushukishije isezerano ryo kubana nk’umugore n’umugabo. Yavuze ko yamusabye kumubyarira umwana kandi akamwizeza ko ubukwe bwabo bwari hafi kuba. Nyuma yaho ariko, ngo yahinduye icyemezo maze aramutererana.
Urukiko rwanzuye ko Nancy agomba guhabwa indishyi zirimo amafaranga y’amadorari ya Amerika 6,300 yo kwita ku bijyanye n’ubuvuzi bw’inda ndetse n’andi 5,000 nk’indishyi z’ingaruka zatewe n’ihungabana ndetse n’ibibazo by’amikoro yahuye na byo. Aya mafaranga yose hamwe angana n’amadorari 11,300, arenga miliyoni 15 Frw hakurikijwe igipimo cy’ivunjisha rikoreshwa muri iki gihe.
Uko umubano watangiye
Nk’uko byatangajwe mu rubanza, Nancy na Mupindu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yaho urukundo rwabo rwarakomeje rurakomera, kugeza aho Mupindu amusabye kuzamubera umugore ndetse anamusaba ko bazabyarana.
Nancy yavuze ko yizeye amagambo y’umukunzi we, yemera kumubyarira. Mu buhamya bwe, yavuze ko yari yiteze kubaka urugo rw’igihe kirekire kuko bari bamaze imyaka ine bakundana.
Byongeye kandi, mu Ukwakira 2021, Mupindu ngo yasuye abo mu muryango wa Nancy. Yageze kwa nyirasenge na nyirarume atwaye impano n’ibiribwa. Uwo muhango wafashwe nk’ikimenyetso cyerekana ko gahunda yo gushyingiranwa yari ikomeje.
Mu gihe yari mu rugo rw’umuryango wa Nancy, ngo yasezeranyije ko ubukwe bwari kuzaba mu Ukuboza 2021. Icyakora, iryo sezerano ntiyigeze arisohoza.
Mu gihe Nancy yari ategereje ko imyiteguro y’ubukwe ikomeza, yaje kumenya amakuru yamutunguye. Yavuze ko yasanze Mupindu yari afitanye umubano n’abandi bagore ndetse yaranabyaranye abana batanu n’abagore batandukanye.
Ibibazo byagaragajwe mu rubanza
Ibi byatumye icyizere yari afite ku mubano wabo kigabanuka cyane. Yabwiye urukiko ko ibyo byamuteje ihungabana rikomeye ndetse bikangiza inzozi yari afite zo kubaka urugo.
Nanone kandi, yavuze ko yahuye n’ipfunwe ndetse bikamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwa buri munsi. Yagaragaje ko hari amahirwe y’akazi yari yabonye muri Namibia atabashije gukomeza kubera ibibazo byakomotse kuri uwo mubano.
Icyo Mupindu yabwiye urukiko
Mu kwiregura kwe, Francis Mupindu yemeye ko baganiriye ku by’ubukwe. Gusa yavuze ko atigeze afata icyemezo cya nyuma cyo kurongora Nancy.
Yasobanuye ko umubano wabo waranzwe no gutandukana no gusubirana inshuro nyinshi. Ku bwe, ibyo byatumye gahunda yo gushyingiranwa itagera ku musozo.
Nubwo yavuze atyo, urukiko rwabonye ko hari ibikorwa n’amasezerano byari byaratumye Nancy agira icyizere ko ubukwe bwari kuba. Ni muri urwo rwego rwafashe icyemezo cyo kumuha indishyi.
Abasesenguzi mu by’amategeko n’imibanire bavuga ko uru rubanza rugaragaza akamaro ko kwitondera amasezerano atangwa mu mubano. Iyo umuntu afashe ibyemezo bikomeye ashingiye ku byifuzo cyangwa amasezerano y’undi, bishobora kugira ingaruka zikomeye iyo ayo masezerano adashyizwe mu bikorwa.
By’umwihariko, uru rubanza rwerekana ko ibikorwa n’amagambo umuntu akoresha mu kubaka icyizere bishobora gusuzumwa n’inkiko igihe habayeho amakimbirane.
Mu gihe umubano ugenda uhinduka mu buryo bwihuse kubera ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, impuguke zishimangira ko ubunyangamugayo, kuvugisha ukuri no kubaha amasezerano ari byo bikomeza kuba inkingi z’umubano urambye.
INDI NKURU WASOMA: Abagore bubatse bagira abasore inama yo kwirinda abakobwa babaka amafaranga