Home ⁠Inkuru z’Urukundo Ntabwo imiryango ibanye neza ikunze kubigaragaza ku mbuga nkoramyambaga, ahubwo bigaragazwa nabo...

Ntabwo imiryango ibanye neza ikunze kubigaragaza ku mbuga nkoramyambaga, ahubwo bigaragazwa nabo byanze – Dr. Rosette Nkundimfura

Umujyanama mu bijyanye no kubaka ingo Rosette Nkundimfura avuga ko imiryango ibanye neza idakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Avuga ko akenshi abahuye n’ibibazo ari bo bihutira kubigaragaza. Bityo bigatuma bamwe batekereza ko gushaka ari bibi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Afriwed Rwanda aho yasobanuye ko hari imiryango myinshi ibanye neza, ariko ntikunze kubivuga ku mbuga nkoranyambaga.

Urubyiruko rurasabwa gushishoza

Dr Nkundimfura yavuze ko urubyiruko rudakwiye guheranwa n’ubuhamya bw’abananiranye kubaka ingo zabo. Ahubwo asaba urubyiruko gushishoza kuko hari abantu benshi babanye neza kandi bafite ingo zikomeye.

Yagize ati: “Urushako ni rwiza, kandi ndabisubiramo ko ari rwiza. Inama nagira abifuza gushinga urugo ni ukwirinda kumva cyane abo byananiwe.”

Yakomeje avuga ko hari n’abandi bubatse ingo zikomeye. Ariko abo ntibakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Abahuye n’ibibazo ni bo bagaragara cyane

Dr Nkundimfura asobanura ko imiryango ibanye neza idakunze kujya ku mbuga nkoranyambaga. Ku rundi ruhande, abahuye n’ibibazo ni bo bihutira kubivuga cyane.

Ati: “Imiryango ibanye neza ntikunze kujya kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga ngo ibivuge. Ariko abananiranye ni bo birukira kuri YouTube n’ahandi bakavuga ko urushako rugoye.”

Yakomeje avuga ko hari abamara igihe kuri YouTube bavuga nabi abagabo cyangwa abagore.

Ati: “Umwe ashobora kuvuga ko umugabo ari mubi. Undi akavuga ko umugore ari umugome. Ariko ibyo ntibivuze ko ingo zose zimeze gutyo.”

Bityo yasabye urubyiruko kwitondera ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga.

Abaturage bavuga ko ubuhamya bubatera impungenge

Bamwe mu baturage baganiriye na Afriwed Rwanda bavuga ko bakunze kubona ubuhamya kuri YouTube bugaragaza ko kubaka urugo bigoye.

Niringiyimana Japhet, umusore w’imyaka 28 utuye mu mujyi wa Kigali, avuga ko akunze kubona ibiganiro by’abantu bavuga ko ingo zigoye.

Ati: “Kuri YouTube ni ho nkunze kubona ubuhamya bw’abantu bavuga ko ingo zigoye bitewe n’ibyo baboneyemo.”

Ku rundi ruhande, Murwanashyaka Nadia, umukobwa w’imyaka 25 utuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko ubona cyane inkuru z’ibibazo.

Ati: “Ni gake mbona abantu bavuga ko babanye neza. Ahubwo mpora mbona abavuga ibibazo byabo.”

Nanone Itangishaka Emmanuel, utuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko ubuhamya bumwe bumutera ubwoba bwo gushaka.

Ati: “Hari ubuhamya wumva ukagira ubwoba bwo gushaka. Ubona abantu bavuga ibibazo bikomeye bahuye nabyo.”

Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikomeje kwiyongera

Mu mpera za 2025, abantu barenga miliyoni 1.35 bakoreshaga imbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Muri zo harimo Facebook, Instagram na YouTube.

Byongeye, urubyiruko rufite uruhare runini mu bazikoresha. Abafite imyaka 18 kuzamura bangana na 16.3% by’abazikoresha.

Raporo y’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, aho igaragaza ko urubyiruko rwinshi rutarashaka. Iyi raporo ivuga ko mu rubyiruko rufite imyaka 16 kugeza kuri 30, hafi 69% rutarashaka. Mu gihe abagera kuri 30% ari bo bamaze gushyingirwa.

INDI NKURU WASOMA: “Ntimukwiye gutega amatwi abasenye ingo zabo”- Dr. Rosette Nkundimfura agira inama urubyiruko rutinya gushaka

Nkundimfura Rosette asaba abakiri bato kwirinda gutega amatwi abantu basenye ingo, ahubwo bakaganira n’abubatse neza.

NO COMMENTS