Fleury na Bahavu bakomeje kuba icyitegererezo cy’urugo rukomeye

Urukundo rwa Ndayirukiye Fleury na Bahavu Usanase rukunze kugarukwaho n’abantu batandukanye hano mu Rwanda, mu ruganda rw’imyidagaduro.

Urugendo rwabo, rwatangiriye ku kumenyana bisanzwe. Nyuma, hakurikiyeho kwizerana kuri buri umwe. Mu mwaka wa 2021, basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana. Bakaba bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore.

Uko urukundo rwa Fleury Ndayirukiye na Bahavu Usanase rwatangiye

Urukundo rwa Fleury Ndayirukiye uzwi nka Legend na Bahavu Usanase Jannet rwatangiye muri 2015. Icyo gihe bari abantu basanzwe bafite inzozi zitandukanye. Hari amakuru yavugwaga ko Bahavu yari amaze iminsi mu munyenga w’urukundo na Yverry, ariko nyuma baza gutandukana.

Muri 2016, Fleury na Bahavu batangiye gushyira urukundo rwabo ku mugaragaro. Icyo gihe Bahavu yari amaze kumenyekana nka Diane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid. Ku rundi ruhande, Fleury yari amaze kugenda amenyekana mu gutunganya amashusho y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’imyaka irenga ine bakundana, ku wa 17 Ukuboza 2020, basezeranye imbere y’amategeko i Nyarutarama. Icyakora, kubera icyorezo cya COVID-19, ibirori byabo byabaye mu buryo byitabiriwe n’abantu bacye.

Ku wa 27 Gashyantare 2021, ni bwo basezeranye imbere y’Imana muri Zion Temple. Uwo munsi wabaye intangiriro y’urushako rwabo ku mugaragaro. Ibirori byitabiriwe n’inshuti n’imiryango bacye ariko b’ingenzi, harimo na Uwineza Nicole wamenyekanye muri City Maid.

Nyuma y’imyaka itanu: Urukundo rwa Fleury Ndayirukiye na Bahavu Usanase rwarushijeho gukomera

Ku wa 27 Gashyantare 2026, bizihije imyaka itanu bamaze babana. Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Fleury yagaragaje ishimwe n’urukundo rwinshi.

Yagize ati:

“Rukundo rwanjye Bahavu Jannet Usanase, uyu munsi turizihiza imyaka itanu myiza tumaze tubana mu rushako, kandi umutima wanjye wuzuye ishimwe.”

Yakomeje agaragaza ko yize byinshi ku buzima no ku rukundo. Asaba Imana gukomeza kubayobora.

Ati: “Binyuze kuri wowe, nize byinshi ku buzima… warakoze ku kugendana nanjye muri uru rugendo no ku kuzuza urugo rwacu urukundo n’amahoro. Imana ikomeze guha umugisha urushako rwacu, iyobore intambwe zacu, kandi iduhe indi myaka myinshi yuzuye urukundo, ibyishimo no gukomezanya. Ndagukunda”

Bahavu na we yashimiye umugabo we, amwita “Daddy wanjye na Amora.” Yagaragaje ko bishimira urugendo banyuzemo mu masengesho no mu bigeragezo. Yamwise intwari ye y’ibihe byose, agaragaza icyizere n’urukundo amufitiye.

Urukundo rwa Fleury Ndayirukiye na Bahavu Usanase rushingiye no ku bufatanye mu kazi. Fleury ni umwe mu batunganya filime ya Bahavu yitwa Impanga. Ibi bigaragaza ko bafatanya mu mwuga no mu buzima busanzwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here