Home ⁠Inkuru z’Urukundo Uko urukundo rwa François Xavier na Yvonne Solange rwatangiriye mu mabaruwa

Uko urukundo rwa François Xavier na Yvonne Solange rwatangiriye mu mabaruwa

Urukundo rwa François Xavier Ngarambe na Yvonne Solange rwatangiye mu 1991, mu gihe amabaruwa ari bwo buryo bwariho bwo gutumanaho ku bantu bari kure. Icyo gihe, François Xavier yari umusore, Yvonne Solange na we ari inkumi, batangira kwandikirana ubutumwa butandukanye barambagizanya.

Buri baruwa yabaga ishimangira isezerano buri umwe yasezeranyaga mugenzi we.

Urukundo rwa François Xavier Ngarambe na Yvonne Solange n’isezerano ryabo

Ku wa 10 Nzeri 1993 ni bwo basezeranye imbere y’amategeko, nyuma ku wa 1 Mutarama 1994 bahabwa isakaramentu ry’ugushyingirwa. Uyu munsi, bamaze imyaka 32 babana nk’umugore n’umugabo, aho bamaze kwibaruka abana batanu, barimo na Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo.

Ku wa 14 Gashyantare 2026, bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abakundana bavugurura isezerano ryabo. François Xavier yanditse ku rubuga rwa Instagram ati:

“Gukunda ni ugutanga byose no kwitanga wowe ubwawe… twavuguruye amasezerano yacu yo gukundana no kubahana kugeza gupfa.”

Yvonne Solange na we yagaragaje ko yabyemeye, ashimangira ko isezerano ryabo ry’urukundo rizakomeza kuba umusingi w’urugo rwabo.

Uyu muryango ugaragaza ko urugo atari umubano w’abantu babiri gusa, ahubwo ari ishingiro ry’igihugu. Babinyujije mu ishuri ryabo ry’abitegura kurushinga ryitwa “Ecole de Fiancées“, batanga inyigisho ku rubyiruko n’abashaka kubaka urugo.

Mu biganiro bagiye batanga, bagaragaza ko nta muryango ubaho utagirana amakimbirane, ariko ko gusabana imbabazi no kugumana umutima wo gusaba imbabazi ari byo bituma urukundo rukura.

François Xavier Ngarambe ni umuhanzi w’indirimbo za Karahanyuze, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Umwana ni Umutware.” Yavutse mu 1962 muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aza gukurira mu Rwanda.

We n’umugore we, bagirana umwanya wihariye buri Cyumweru witwa “Couple Time,” aho baganira ku rukundo rwabo no ku mibereho y’umuryango. Bemeza ko kwihangana, kwitanga no gukomeza isezerano ari byo byatumye urugo rwabo rukomera kugeza aya magingo.

NO COMMENTS