Umunyarwenya ukunzwe cyane mu Rwanda, Etienne, uzwi cyane mu itsinda rya Zaba Missed Call, yongeye gukora ku mitima y’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo yshimiraga umugore we, yita urukundo rw’ubuzima bwe. Ibi byabaye nyuma yo gusangiza abantu amafoto ari kumwe n’umugore we, Josiane, ayaherekesha amagambo yuje urukundo.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Etienne yagaragaje ko urukundo hagati yabo rukomeje gukura no gukomera. Yagize ati: “Umwiza wanjye nkunda cyane.”
Byongeye, yakomeje atera imitoma umugore we mu magambo yuje amarangamutima agira ati: “Uwo mbwira nti ‘Gira abana’, nawe ati ‘Ngire abawe, turere twembi’.”
Ku ruhande rwa Josiane, na we yasubije umugabo we mu magambo yuje urukundo agira ati: “Kagire Imana nanjye nkugire.”
Nyuma y’ubu butumwa, benshi mu nshuti zabo ndetse n’abafana babo bagaragaje ibyishimo. Bamwoherereje ubutumwa bwo kubifuriza gukomeza kubana mu mahoro no kurera abana babo bafatanyije.
Uyu muryango ukomeje kuba icyitegererezo ku mbuga nkoranyambaga. Uretse gushimisha abantu binyuze mu mwuga w’urwenya, bagaragaza ko no mu rugo rwabo harimo ibyishimo, urukundo n’ubwumvikane.
Uyu munyarwenya Iryamukuru Etienne, wamamaye nka 5K Etienne, aherutse kwambika impeta Uwizeyimana Josiane. Nyuma yaho, ku wa 5 Gashyantare 2026, bombi basezeranye imbere y’amategeko, ibintu byashimishije benshi mu bakunzi babo.
INDI NKURU WASOMA: Marina Deborah yifurije Yvan Muziki isabukuru mu magambo yuje urukundo