Home Inkuru z’Ubukwe Impamvu ziri gutuma urubyiruko rutinya gukora ubukwe mu Rwanda

Impamvu ziri gutuma urubyiruko rutinya gukora ubukwe mu Rwanda

Urubyiruko ruri gutinya gukora ubukwe, ni ikibazo kiri kugenda kigaragara cyane muri iki gihe mu rubyiruko rw’u Rwanda. Nubwo ubukwe ari umwe mu mihango ndangamuco y’Abanyarwanda kandi bufite agaciro gakomeye, hari impamvu zitandukanye zituma bamwe mu rubyiruko batinya gufata icyemezo cyo gushaka.

Mu muco Nyarwanda, ubukwe bufatwa nk’itangiriro ry’umuryango, aho imiryango ibiri ihana abageni, igashyigikirana mu kubaka ejo hazaza h’abashakanye.

Impamvu urubyiruko ruri gutinya gukora ubukwe

Mu kiganiro twagiranye na Mugeni Dativa utuye i Kimihurura, yavuze ko ubukene ari imwe mu mpamvu ikomeye ituma abasore badakora ubukwe.

Yagize ati: “Iyo ntekereje ku mafaranga asabwa mu bukwe, mpita numva mfite ubwoba. Nibaza aho ayo mafaranga yava.”

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko imihango y’ubukwe isigaye isaba amafaranga menshi, cyane cyane ajyanye no kwakira ababwitabiriye no gutegura ibirori bihambaye.

Nzayihimbaza Ruth we avuga ko hari abasore batinya gufata inshingano zo kubaka urugo.

Ati: “Hari abasore bumva ko gushaka byabahindurira ubuzima babayemo, bakabura ubwisanzure bari bafite.”

Yongeyeho ko hari n’ikibazo cyo kutizerana hagati y’abakundana, cyane cyane aho umwe aba afite amateka yo gukundana n’abakobwa benshi.

Ubwiyongere bwa gatanya muri iki gihe nacyo ni kimwe mu bituma abakiri bato badashinga ingo, kubera kubura abo bafatiraho urugero rwiza.

Tumukunde Yves wo mu Karere ka Kamonyi avuga ko gatanya zigenda ziyongera zitera urubyiruko ubwoba bwo gushaka.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2,833 yasabye gatanya mu mwaka wa 2023/2024.

Hari n’impungenge z’uko bamwe mu bakobwa bakunda gushaka abafite amafaranga menshi kurusha kugendera ku rukundo.

Tumukunde Yves yagize ati: “Bamwe barashaka umuntu wamaze kwiyubakira ubuzima, nyamara kubaka hamwe nibyo byari bikwiye.”

Ibi bituma bamwe mu basore bumva batashinga urugo badafite amikoro ahagije.

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire agaragaza ko hari abakiri bato basigaye bakora ubukwe nk’abari mu marushanwa, bagamije kwiyerekana kubo bazakira.

Ati: “Hari abasore bakoresha amafaranga menshi mu kwakira abantu no kwiyerekana, aho kwibanda ku rukundo n’icyo ubukwe busobanuye.”

NO COMMENTS