Home Inkuru z’Ubukwe Rwamagana: Nyuma yo kubura ku munsi w’ubukwe, umusore yongeye kuboneka ubu ari...

Rwamagana: Nyuma yo kubura ku munsi w’ubukwe, umusore yongeye kuboneka ubu ari kumwe n’umugeni

Mu Karere ka Rwamagana, umusore w’imyaka 26 wari waraburiwe irengero ku munsi wari ateganyijweho gukora ubukwe yongeye kuboneka ari muzima. Nyuma yo kugaruka, umugore bari bagiye kubana yahise ahagera azanye n’ibikoresho byo mu rugo ubundi bajya kubana nk’uko bari babyiteguye mbere.

Iyi nkuru yari yateje impungenge mu muryango, inshuti ndetse no mu baturage bo mu Murenge wa Mwulire. By’umwihariko, abantu benshi batangajwe no kuba uyu musore yarabuze mu rukerera rwo ku umunsi w’ubukwe.

Ubukwe bwari bwamaze gutegurwa

Mbere y’uko aburirwa irengero, ubutumire bw’ubukwe bwari bwatanzwe. Bwagaragazaga ko gusaba no gukwa byari kubera muri Regina Pacis Rambura, mu Karere ka Nyabihu, tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Mu ijoro ribanziriza uwo munsi, imodoka zari gutwara abari kumuherekeza zari zamaze kugera aho bari buhagurukire. Icyakora, ubwo bageragezaga kumuhamagara kuri telefone, baramubuze.

Nyuma yaho, bamwe mu baturanyi n’inshuti bagiye aho yabaga mu Kagari ka Bishenyi ariko ntibamubona. Ako kanya, abantu benshi batangiye kugira impungenge ku mutekano we.

Ubuyobozi bwemeje ko yabonetse

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rugengamanzi Steven, yavuze ko uwo musore yabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati: “Mukanya twabonye amakuru ko uwo musore wendaga gushaka muri weekend yatambutse wari wabuze, twamenye ko yaje mu rugo aho akodesha, yaje yizanye. Ni muzima nta muntu wamukubise cyangwa ngo amushimute.’’

Yakomeje agira ati: “Nyuma yo kuhagera umugore yari gushaka na we yahise ahagera n’ibintu byose, ubu bari kumwe umugore yazanye n’abavandimwe be bamuherekeje.’’

Bakomeje gahunda yo kubana

Gitifu Rugengamanzi yavuze ko uwo mugore yazanye ibikoresho byari biteganyijwe mu rugo. Bityo, bombi bafashe icyemezo cyo gukomeza kubana nk’uko bari barabyumvikanye mbere.

Nanone kandi, ubuyobozi bwagaragaje ko kugeza ubu nta makuru yerekana ko uwo musore yaba yarahuye n’ikibazo kidasanzwe cyangwa se yashimuswe.

Mbere yo kubura, uyu musore yari yabanje kuvugana n’umugeni kuri telefone. Muri icyo kiganiro, yamubwiye ko abona hari abantu binjiye mu bukwe bwabo. Nyuma y’ayo magambo, yahise azimya telefone ndetse ntiyongera kuboneka kugeza agarutse.

INDI NKURU WASOMA: Byagenze bite ngo umusore w’i Rwamagana abure ku munsi w’ubukwe

NO COMMENTS