Home Abagukorera mu bukwe Uko MC Rwamasimbi yubatse izina mu kuyobora ubukwe mu Rwanda

Uko MC Rwamasimbi yubatse izina mu kuyobora ubukwe mu Rwanda

Mu gihe umwuga wo kuyobora ubukwe ukomeje gutera imbere mu Rwanda, bamwe mu bawukora bamaze kuwuhindura isoko y’akazi n’iterambere rirambye. Muri abo harimo MC Rwamasimbi, umwe mu bayobora ubukwe bagezweho bakomeje kubaka izina rikomeye mu myidagaduro no mu bikorwa by’umuco Nyarwanda.

Aganira na Afriwed, MC Rwamasimbi yavuze ko urugendo rwe muri uyu mwuga rwatangiye mu mwaka wa 2016 mu buryo atari yiteze. Icyo gihe yari yagiye mu bukwe bwabereye mu Karere ka Nyamagabe, aho yari yatumiwe kuvuga amazina y’inka.

Yagize ati: “Bambajije niba hari uwabafasha, ndavuga nti ndabishoboye nubwo atari byo nari nsanzwe nkora. Nabivuze nshaka kwisuzuma niba nabishobora kuko byari ibintu nkunda.”

Uwari kuyobora ubwo bukwe ntiyari yabashije kuhagera, bituma MC Rwamasimbi afata inshingano zo kubuyobora ku nshuro ya mbere.

Gufashwa n’abasaza byamubereye intangiriro nziza

MC Rwamasimbi yavuze ko uwari utegerejwe kuyobora ubukwe yari umwe mu bamwigishije imisango y’ubukwe. Nyuma yo kubura kwe, yahise yifashisha abasaza bari aho kugira ngo bamwereke uko gahunda y’ubukwe ikurikirana.

Ibyo byamufashije kuyobora neza uwo muhango wa mbere, ndetse nyuma aza kubona ko afite ubushobozi bwo gukomeza uwo mwuga.

Yasobanuye ko kuyobora ubukwe bisaba ubushishozi, gutuza, no kumenya guhuza abantu batandukanye bari mu birori.

Ubumenyi mu ndimi bwamufunguriye amarembo

MC Rwamasimbi avuga ko gukunda Ikinyarwanda no kwiga indimi byagize uruhare runini mu gutuma arushaho gukora neza. Mu mashuri yisumbuye yize indimi n’ubuvanganzo, muri Kaminuza yiga Iyigandimi n’Ubuvanganzo (Linguistics and Literature).

Yagize ati “Kumenya kuvuga neza no guhitamo amagambo bijyanye n’aho uri ni ingenzi cyane. Ibyo nabyigiye mu mashuri byamfashije kunoza akazi kanjye.”

Asobanura ko MC mwiza agomba kuba azi kuvuga neza, gusobanukirwa umuco nyarwanda, no kumenya uko ayobora ibirori mu buryo bwubaka ibyishimo.

Byongeye kandi, yavuze ko kumenya indimi zitandukanye bifasha cyane cyane mu bukwe bwitabirwa n’abantu baturutse ahantu hatandukanye.

Umwuga wamubereye inzira y’iterambere

MC Rwamasimbi yemeza ko uyu mwuga wamufashije kwiteza imbere mu buryo bufatika. Yavuze ko hagati ya 2016 na 2019 yari amaze kubona amafaranga yari kumufasha kwiyishyurira amashuri ya Kaminuza.

Yagize ati “Nari nkiri mu ntangiriro ariko nashoboye kubona amafaranga angana n’ayo nari nkeneye yo kuziyishyurira Kaminuza, bivuze ko iyo ntaza kubona buruse ya Leta mba nariyishyuriye kuko nari naramaze kuyabona byose mbikesha kuba MC.”

Kuri ubu, avuga ko amafaranga akura muri uyu mwuga amufasha mu mibereho ya buri munsi ndetse no mu bindi bikorwa bye bwite.

Kuyobora ubukwe bisaba ubunyamwuga

MC Rwamasimbi ashimangira ko kuyobora ubukwe atari ibintu byo gufata nk’ibyoroshye. Avuga ko bisaba imyitwarire myiza, kwambara neza, no gukora akazi kinyamwuga.

Yagize ati “Ni umwuga usaba kuba usa neza, wambaye neza kandi uzi ibyo ukora. Iyo ubikora neza abantu barakwizera, bigatuma ugira izina n’akazi kenshi.”

Ku bijyanye n’amafaranga, yavuze ko MC ukora neza ashobora kwishyurwa amafaranga menshi bitewe n’urwego rw’ubukwe ndetse n’aho bubereye.

Yagize ati “Mu ntara ushobora kwishyurwa hagati y’ibihumbi 200 na 500 Frw, mu mujyi ho bishobora kurenga bitewe n’urwego rw’ubukwe cyangwa kuba uwakoze ubukwe yagusabye gukoresha ururimi rurenze rumwe.”

Ibi bigaragaza ko umwuga wo kuyobora ubukwe ugenda urushaho guhabwa agaciro mu Rwanda.

Inama ku rubyiruko n’abategura ubukwe

MC Rwamasimbi agira inama urubyiruko rwifuza gukora uyu mwuga gukomeza kwihugura no kugira ukwihangana.

Yagize ati “Ni umwuga mwiza, ariko usaba kwitinyuka no gukomeza kwiga. Ugomba kumenya ibyo ukora no kubikora neza kugira ngo wirinde guhemukira abageni.”

Yanasabye abantu bategura ubukwe kujya bahitamo aba MC bafite uburambe kandi bazwiho gukora neza.

Yagize ati “Hari abiyita aba MC ariko ntibabikora neza, rimwe na rimwe bagahungabanya ibirori. Ni byiza guhitamo uwizewe kandi ufite aho abarizwa.”

Umwuga ukomeje gutanga amahirwe mashya

Urugendo rwa MC Rwamasimbi rugaragaza uko impano, kwitinyuka, n’ubumenyi bishobora guhindura ubuzima bw’umuntu. Uyu munsi, umwuga wo kuyobora ubukwe uri mu myuga ikomeje gutanga amahirwe ku rubyiruko rufite iyi mpano.

NO COMMENTS