Uko abakundana bategura ubukwe ku ngengo y’imari nto

Uko abakundana bategura ubukwe ku ngengo y’imari nto ni ingingo y’ingenzi ku rubyiruko ruri gutegura gushinga urugo. Ubukwe ni umuhango ukomeye mu muco Nyarwanda. Uhuza imiryango kandi ugafasha abageni gushinga urugo.

Mu Rwanda rwo hambere, ubukwe bwari ubw’umuryango mugari. Imiryango yafatanyaga gutegura no gushyigikira abageni. Bityo, abakundana bakoroherwa no kubutegura.

Ariko muri iki gihe, imitegurire yarahindutse. Abenshi bakoresha amafaranga menshi. Kubera iyo mpamvu, hari abafata amadeni kugira ngo bakore ubukwe buhenze.

Uko abakundana bategura ubukwe ku ngengo y’imari nto

Icya mbere, ni ugukora ibihwanye n’ubushobozi bwabo. Ntabwo ari ngombwa gukora buri muhango wose. Ahubwo, hitamo iy’ingenzi.

Icya kabiri, ni uguhuza imihango y’ubukwe ku munsi umwe. Ibi bigabanya amafaranga y’inyongera.

Icya gatatu, ni ukuganira nk’imiryango. Iyo habayeho kumvikana, birinda kurushanwa no gusesagura.

Icya kane, ni ukwirinda amadeni. Gutangira urugo ufite amadeni si byiza.

Pasiteri Dr. Rutayisire aherutse kuvuga ko abasore b’iyi minsi basigaye bashaka kubaho barushanwa, bikaba byabakururira mu gusesagura amafaranga menshi mu gihe bategura ubukwe.

Yagize ati: “Abasore b’iyi minsi bagendera mu rwiganwa ngo batabanyuzamo ijisho. Benshi bakunze kwigana imwe mu mico yo mu burengerazuba bw’isi. No mu bukwe, Abanyarwanda bakwiye kwigira ku bihugu by’i Burayi. Njyewe njya i Burayi, njya muri Amerika kandi baturusha amafaranga, mu bukwe abatumiwe bakirizwa akarahure ka divayi maze buri muntu agataha iwe, njyewe ntabwo nzi impamvu twebwe tujya mu bintu bihenze. Burya, kwirarira biba mu muco wacu yewe si bibi, nina byiza, ariko umuhungu n’umukobwa n’imiryango bicaye bakaganira ukuntu bakubakira abana babo ibyo bibazo byakemuka. Abakiri bato bakwiye kumenya uko bareshya, gushyira mu gaciro, ndetse no kwirinda kwihutira gufata imyanzuro idahwitse, kwirinda gutangirira ubukwe mu myenda itazabungura.”

Ubukwe si irushanwa. Ahubwo ni intangiriro y’ubuzima bushya. Ni yo mpamvu uko abakundana bategura ubukwe ku ngengo y’imari nto bikwiye gushingira ku bushobozi bwabo.

Bityo rero, birakenewe kwirinda gusesagura no gufata amadeni. Nyuma y’ubukwe, ubuzima nyabwo ni bwo butangira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here