Ubukwe bwa Christian Irenge na Lynda Priya bwaranzwe n’ibyishimo bikomeye, Irenge yaje kugaragara asuka amarira imbere yabitabiriye, byatewe no kubona umugeni we uko yasaga, no kuba hari bamwe mu babyeyi babo batabashije kwitabira uyu muhango.
Ububwe bwaba bombi, bwabaye ku wa 08 Gashyantare 2026.
Ubukwe bwa Christian Irenge: Yaririye mu Rusengero
Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu rusengero rwa Assemblies of God Rwanda. Abitabiriye ibirori batangajwe no kubona Christian Irenge asuka amarira imbere y’imbaga.
Ubukwe bwabereye mu busitani bwa Kaleb Garden ku i Rebero, aho habereye imihango irimo Gusaba no Gukwa, iy’amategeko ndetse n’iy’idini.
Mu kiganiro banyujije ku muyoboro wabo wa YouTube, Christian yavuze ko yabonye umugore we yambaye umukenyero w’umutuku, akumva biramurenze.
Yagize ati:
“Ubwo nabonaga urubavu rwanjye, numvise bindenze. Uko yagaragaraga mu mukenyero w’umutuku, byose byari byiza cyane.”
Yongeyeho ko kwinjira mu rusengero byamwibukije inzozi yagiraga akiri umwana zo kuzajyana na nyina mu muhango wo gusezerana. Kubura umubyeyi kuri uwo munsi byatumye byaramubabaje.
Amarira ya Lynda Priya mu bukwe bwa Christian Irenge
Ku ruhande rwa Lynda Priya, amarira ye yari avanze n’ibyishimo ndetse n’agahinda ko kuba yari amaze igihe gito abuze umubyeyi we muri Mutarama 2026. Yari yiteze ko azamubona ku munsi w’ubukwe, ariko ntibyashobotse.
Uyu muryango mushya washimiye ababyeyi, inshuti n’abagize uruhare mu gutegura ibirori. Banashimiye Imana ko yarinze Lynda impanuka yakoreye mu muhanda mbere y’ubukwe, imodoka yarimo ikagonga ariko ntakomereke.