Ubukwe bwa Clapton Kibonge n’umugore we nyuma y’imyaka umunani babana

Ubukwe bwa Clapton Kibonge bugiye kuba nyuma y’imyaka umunani asezeranye mu mategeko n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky, bakaba barahise babana nk’umugabo n’umugore.

Uyu mukinnyi wa filime wubatse izina mu Rwanda yatangaje ko we n’umugore we bagiye gukora indi mihango y’ubukwe yari isigaye, irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Ubukwe bwa Clapton Kibonge igihe n’aho buzabera

Imihango y’ubukwe iteganyijwe kuba ku wa 4 Mata 2026. Aho Gusaba no gukwa bizabera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare mu gihe, gusezerana imbere y’Imana bizabera Gasinga Miracle Center n’ubundi ni mu Murenge wa Rwempasha.

Clapton Kibonge yasezeranye mu mategeko mu mwaka wa 2018, ariko kenshi yagiye agaragaza ko atari afite ubushobozi bwo gukora indi mihango yose icyarimwe. Nyuma yo gusezerana, bahise batangira kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu 2018 bibarutse imfura yabo, mu 2022 bibaruka ubuheta, naho mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.

Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane mu Rwanda. Yamenyekanye cyane muri filime zitandukanye harimo nka:

Yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, akaba azwiho ubuhanga mu gukina inkuru zishingiye ku buzima busanzwe bw’Abanyarwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here