Home ⁠Inkuru z’Urukundo Marina Deborah yifurije Yvan Muziki isabukuru mu magambo yuje urukundo

Marina Deborah yifurije Yvan Muziki isabukuru mu magambo yuje urukundo

Umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda, Marina Deborah, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira ku mugaragaro ubutumwa bwuje imitoma n’urukundo yageneye Yvan Muziki, umuhanzi uzwi mu ndirimbo gakondo.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Marina yavuze amagambo agaragaza uburemere bw’umubano wabo ndetse anahamya ko Yvan ari umukunzi we. Aho yagize ati: “Umufiyanse wanjye yavutse uyu munsi. Isabukuru nziza cyane ku rukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Yashimangiye ko ashaka kubana na we igihe cyose

Marina ntiyagarukiye ku kwifuriza umukunzi we isabukuru gusa. Yakomeje agaragaza ko yifuza kubana na Yvan Muziki igihe cyose cy’ubuzima bwe.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Sinshobora gutegereza kumarana nawe iminsi nsigaje ku isi.”

Yvan Muziki na we yamusubije mu buryo bwuje urukundo

Nyuma y’ubu butumwa, Yvan Muziki na we ntiyacecetse. Yahise asubiza Marina mu rurimi rw’Igifaransa agira ati: “Merci mon cœur”, bishatse kuvuga ngo “Urakoze mutima wanjye.”

Abakunzi babo n’abahanzi bagenzi babo babyakiriye neza

Ubu butumwa bwakiriwe neza n’abantu benshi, barimo abafana n’abandi bahanzi. Bamwe mu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bagaragaje ibyishimo ndetse bifuriza Yvan isabukuru nziza.

Kwamamaza urukundo ku mugaragaro hagati y’ibyamamare bikunze gukurura amaso ya benshi. Ku ruhande rw’aba bahanzi, bishobora gukomeza kubongerera igikundiro mu bafana babo no gutuma inkuru yabo y’urukundo iba imwe mu zikurikiranwa cyane.

NO COMMENTS