Home ⁠Umuco n’Amateka Amateka n’akamaro ko kuvuga amazina y’inka mu bukwe bwa Kinyarwanda

Amateka n’akamaro ko kuvuga amazina y’inka mu bukwe bwa Kinyarwanda

Rwamasimbi ari kuvuga amazina y'inka mu bukwe.

Kuvuga amazina y’inka mu bukwe bwa Kinyarwanda ni umuhango gakondo ufite agaciro kanini mu muco w’Abanyarwanda. Si igikorwa cyo gususurutsa abantu gusa, ahubwo ni ubuhanzi bufite amateka, indangagaciro n’inyungu ku bawukora. Uyu muhango ugaragaza uko inka zafatwaga nk’ishema n’ubutunzi bw’umuryango mu Rwanda rwo hambere.

Mu bukwe bwa Kinyarwanda, kuvuga amazina y’inka byari igice cy’ingenzi mu gihe cyo gukwa. Uyu ni muco ukomeza kugaragaza uburyo Abanyarwanda baha icyubahiro inka.

Amateka yo kuvuga amazina y’inka

Nk’uko tubikesha igitabo “Umuco mu Buvanganzo” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, amazina y’inka ni ibisingizo by’inka z’inyambo. Iyi nganzo yatangiye kugaragara cyane ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro ahasaga mu wa 1746.

Muri icyo gihe, Abisi baremagaga imitwe y’inka bakayisingiza mu buryo bw’ubuhanzi. Inka baziremagamo imitwe bakayirwanisha mu magambo, bigaragaza ubuhanga n’ubwenge bafite muri iyi ngeri y’ubuvanganzo.

Uruhare rw’Umutahira mu muhango wo gukwa

Mu muhango wo gukwa, umutahira ni we uvuga amazina y’inka zatanzwe nk’inkwano. Ku ruhande rw’abakwe n’urw’abasangwa, buri ruhande rugira umutahira warwo uvuga amazina y’inka akazirata.

Umutahira agaragaza ubuhanga mu buvanganzo, agashimisha abitabiriye ubukwe kandi agasigasira umuco. Kuvuga amazina y’inka mu bukwe bwa Kinyarwanda ni kimwe mu bigaragaza ubudasa bw’umuco w’u Rwanda.

Ese Kuba Umutahira ni impano cyangwa ni ibya giseseka?

Mu kiganiro twagiranye Umunyamakuru wa Afriwed yagiranye na Rwamasimbi wo mu Karere ka Huye, usanzwe ari umutahira, agaragaza ko ari ibintu umuntu yakwiga akabimenya ashyizemo umuhate.

Yagize ati:
“Kuri njye byose mbifata nk’ibintu bishoboka. Nkurikije ko hari umuntu nabitoje uzwi nka Ndangamira akaba ageze ku rwego rwo kubona ibiraka byinshi kandi bitandukanye, byanyeretse ko bishobora guturuka ku mpano bikaba n’uruhererekane mu muryango, gusa ntibivuze ko n’undi muntu wavukiye ahandi akaba abana n’ubikora adashobora kubikora kandi akabikora neza.”

Agaruka ku kuba hari abakora uyu mwuga ariko bambara nabi bikaba byahuzwa n’ubukene, Rwamasimbi agaragaza ko imyambaro yabo igaragara mu buryo bwa gakondo baba bayihuje n’akazi bakora.

Yagize ati: “Imyenda twambara ni imyambaro yagenewe akazi, ntaho ihurira n’ubukene. Usanga nk’iyo ngiye mu birori nanjye nambara imyenda myiza kandi igezweho.”

Yakomeje agira ati:
“Nta muntu undusha kwambara imyenda igezweho n’inkweto nshaka, nkajya muri bya birori bigezweho. Ni nk’uko Padiri iyo ari mu misa yambara ikanzu ariko iyo agiye ahantu yambara bisanzwe. Nanjye ni uko nza mu bukwe nambaye umushanana kuko ari umwenda gakondo.”

Kuvuga amazina y’inka mu bukwe byatunga umuntu?

Bamwe bakeka ko uyu mwuga udatanga amafaranga, ariko Habineza Adrien usanzwe ubikorera byumwihariko mu Karere ka Bugesera, yagaragaje ko ari umwuga utunga uwukora.

Yagize ati:
“Uyu murimo utunga uwukora dore ko mu gihe cy’impeshyi habamo ubukwe bwinshi, bityo bituma tubona akazi gatandukanye tukabasha gutunga imiryango yacu. Amafaranga mbona iyo ndangije akazi amfasha byinshi mu buzima bwanjye ndetse n’umuryango wanjye.

Akamaro ko kuvuga amazina y’inka mu bukwe bw’Abanyarwanda

Nubwo hari abatekereza ko uyu muco ushobora gucika kubera iterambere, Rwamasimbi yagaragaje ko abantu benshi bazi akamaro kawo mu bukwe, yemeza ko ntawabukora adatumiye umutahira.

Yagize ati:
“Nkurikije uburyo umuntu ugiye gukora ubukwe aba ashaka umutahira, navuga ko kuvuga amazina y’inka mu bukwe bitazacika. Impamvu ni uko umuntu ugiye gukora ubukwe avuga ko azakobwa. Mu gihe bavuga gukobwa kandi umuntu akaba akobwa inka, bivuze ko natwe abatahira tuba dukenewe muri uwo muhango.”

Kugeza ubu, nta buryo buhari buhamye bwo kwigisha amazina y’inka cyangwa se imisango y’ubukwe. Umusaza uzi ubu bwenge, ntabyigishe abakiri bato, aratabaruka akajyana nabyo. Kuba ari bake basigaye babizi, bituma nabo bakenerwa na benshi, bikabaha umwanya wo kwinjiza mafaranga.

NO COMMENTS