Gutinya gushinga ingo ni imwe mu ngingo zikunze kuganirwaho muri iyi minsi. Hari abasore n’inkumi bavuga ko gushaka bitakiri umwanzuro woroshye, bakagaragaza ko kuba ingo nyinshi zisenyuka ari kimwe mu bituma batinya gushaka.
Inama z’abasenye ingo zitera urubyiruko gutinya
Mbere na mbere, hari urubyiruko ruvuga ko inama bakuye ku bantu batandukanye basenye zatumye bagira ubwoba bwo gutinya gushinga ingo.
Niyigena Innocente, ufite imyaka 24 utuye mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko yagishije inama umugore wigeze gushaka ariko akaba yaratandukanye n’umugabo amubwira ko atari ibintu byo guhubukira.
Yagize ati:
“Hari umugore twaganiriye ndimo ndamugisha inama nk’umuntu washatse kugira ngo menye uko biba bimeze, ariko ambwira ko urugo rubamo amatiku adashira. Ati ‘rwose inama nakugira uzagende gake.’”
Uwo mugore, yari yaratandukanye n’umugabo we babyaranye abana batatu. Kubera iyo mpamvu, Niyigena yahaye agaciro amagambo ye.
Mu buryo nk’ubwo, Nziza Fiston w’imyaka 27 utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, yavuze ko incuti ye yamugiriye inama yo kwitondera gushaka. Iyo ncuti yari yaratandukanye n’umugore.
Yagize ati:
“Uwo mugabo yarambwiye ati ‘abagore baragora, uzitonde nujya gushaka cyangwa uzanabireke kuko nta keza kabyo uretse agahinda.’”
Nyamara ayo magambo yamusize mu gihirahiro.
Haria abemera ko urushako rushoboka kandi rukaramba
Ku rundi ruhande, hari abemera ko gutandukana kwa bamwe bidakwiye guca abandi intege.
Bizimana Thierry, utuye mu Karere ka Rubavu, ashimangira ko urukundo ari rwo rufatiro rw’urugo rurambye.
Yagize ati:
“Niba wubatse urugo rukakunanira, ntabwo bivuze ko n’abandi byabananiye. Inama nagira urubyiruko ni uko niba bagiye gushaka, bajye bashakana n’abo bakunda kandi ntacyo babakurikiranyeho, kuko urukundo ari rwo rukomeza umubano.”
Byongeye kandi, yongeraho ko nta zibana zidakomana amahembe. Ariko iyo hari urukundo nyakuri, ibibazo ntibirusha imbaraga isano mufitanye.
Nkundimfura Rosette, washinze ihuriro Girls’ Leaders Forum (GLF) akaba n’umujyanama mu bijyanye no kubaka ingo, na we agaragaza ko kugira urugo rwiza ari ibintu bishoboka cyane.
Yagize ati:
“Gushaka ni byiza, nongere mbisuburemo ni byiza. Inama nagira abifuza gushinga ingo ni uko bagendera kure abantu basenye ingo zabo, kuko hari n’abandi bubatse ingo nziza kandi zikomeye.”
Yakomeje asobanura ko ibitekerezo umuntu yakira bishobora kumugiraho ingaruka. Bityo, asaba abakiri bato kumva inama z’abubatse neza aho gutega amatwi abasenye, kandi ko kwihanganirana ari umusingi w’urugo rurambye.
Yagize ati:
“Mu gihe ubana n’umugabo cyangwa umugore mukihanganirana muri byose, nta kabuza urugo rurakomera. Urubyiruko ntirukwiye gutega amatwi abasenye ingo zabo, kuko babaca intege zo kubaka izabo.”
Imibare igaragaza uko urubyiruko ruhagaze
Ku bijyanye n’imibare, urubyiruko rwinshi ruri mu myaka yo gushaka ruracyari ingaragu. Raporo y’ibarura rusange rya 2022 yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko hafi 69% by’abafite imyaka hagati ya 16 na 30 batarashaka. Hagati aho, abagera kuri 30% ni bo bashyingiwe.
Iyi mibare igaragaza ko umubare munini w’urubyiruko utarafata icyemezo cyo gushinga ingo. Nubwo bimeze bityo.
INDI NKURU WASOMA: Impamvu ziri gutuma urubyiruko rutinya gukora ubukwe mu Rwanda