Home Ubucuruzi n’Iterambere Urutonde rw’amatsinda y’ababyinnyi gakondo wakwifashisha mu bukwe bwawe bukagenda neza

Urutonde rw’amatsinda y’ababyinnyi gakondo wakwifashisha mu bukwe bwawe bukagenda neza

Amatsinda y’ababyinnyi gakondo mu bukwe ni ingenzi ku bashaka ibirori bifite umwimerere binaryohera ababireba. Ubukwe ni umunsi w’ingenzi mu buzima bw’abageni kandi uba rimwe mu buzima. Ni umwanya wo guhuza imiryango no kwishimira urugo rushya.

Mu muco Nyarwanda, indirimbo, imbyino n’ingoma bifite umwanya wihariye. Kubera iyo mpamvu, gukoresha amatsinda y’ababyinnyi gakondo mu bukwe bituma uwo munsi usiga amateka meza, n’urwibutso rudashira ku babukoze.

Impamvu amatsinda y’ababyinnyi gakondo mu bukwe ari ingenzi

Mbere na mbere, imbyino z’Intore n’ingoma zigaragaza ishema ry’umuco Nyarwanda. Byongeye kandi, bituma abashyitsi bishima. Iyo bikozwe n’ababimenyereye babigize umwuga, ibirori birangira abitabiriye bagicyeneye ko byakomeza.

Amwe mu matsinda y’ababyinnyi gakondo mu bukwe, ushobora gutumira

1. Urukerereza Traditional Dance

Urukerereza rizwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Rizobereye mu mbyino z’Intore no gucuranga ingoma.

Impamvu ugomba kurihitamo, rifite uburambe mu bukwe bwo ku rwego mpuzamahanga kandi rikora kinyamwuga.

2. Inganzo Ngari

Iri tsinda, ryashinzwe mu mwaka wa 2006. Rimaze kumenyekana mu bitaramo by’umuco no mu bukwe.

Impamvu ugomba guhitamo Inganzo Ngari, bafite ababyinnyi batojwe neza bashobora guhuza imbyino n’icyiciro cy’ubukwe.

3. Indangamirwa Cultural Troupe

Indangamirwa rikora imbyino gakondo mu bukwe no mu mihango yo gusaba no gukwa. Batanga serivisi zirimo imbyino, ingoma n’ibihozo byihariye ku bageni.

4. Inkumburwa z’Ibwanacyambwe

Inkumburwa z’Ibwanacyambwe zimaze kwamamara mu mbyino gakondo. Basusurutsa abashyitsi mu njyana inogeye amatwi kandi bakora mu buryo bunoze.

5. Gakondo Group

Gakondo Group ni itsinda rya Intore Masamba rizwi mu gusigasira umuziki n’imbyino bya gakondo. Rishobora guhuza imbyino n’ibihe bitandukanye bya gahunda y’ubukwe.

Akamaro ko gukoresha amatsinda y’ababyinnyi gakondo mu bukwe

Gukoresha amatsinda y’ababyinnyi gakondo mu bukwe byongera umwimerere w’ibirori. Bituma abashyitsi bagira uruhare mu byishimo by’abageni. Ikindi kandi, ni uburyo bwo gushyigikira impano z’Abanyarwanda.

INDI NKURU WASOMA: Uko abakundana bategura ubukwe ku ngengo y’imari nto

NO COMMENTS