Home Ubukerarugendo Ahantu heza wasohokera n’umukunzi wawe mu Mujyi wa Kigali

Ahantu heza wasohokera n’umukunzi wawe mu Mujyi wa Kigali

Urukundo rukenera kwitabwaho no gusigasirwa binyuze mu bihe byiza abakundana basangira. Guhitamo ahantu heza ho gusohokera bishobora kongera ibyishimo mu mubano no gutuma ibiganiro birushaho kuba byiza. Mu Rwanda, hari ahantu henshi hatuje kandi hafite serivisi nziza, bikwiye mu kwakira abakundana bashaka gusangira no kuruhuka.

Mu gihe umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu bijyanye n’ubukerarugendo n’imyidagaduro, restaurants na parks nyinshi zitanga amahirwe ku bashaka gusohokana mu buryo butandukanye, haba ku mugoroba wihariye cyangwa ku munsi w’ikiruhuko.

Dore ahantu harindwi hazwi cyane wasohokeramo n’umukunzi mu Rwanda

1. Boho Restaurant


Baho Restaurant ni restaurant izwiho gutanga serivisi nziza, mu gace gatuje ka Kimihurura. Ifite imiterere igezweho kandi itanga amafunguro n’ibinyobwa byiza. Abasohokanye bishima bareba ibyiza by’umujyi wa Kigali cyane cyane ku mugoroba.

2. Pili Pili


Pili Pili ni hamwe mu hantu hakunzwe cyane n’abasohokera mu mujyi. Ifite piscine n’ahantu hagutse ho kwicara, bigatuma haba ahantu heza ku bakundana bashaka kuganira mu mwuka mwiza.

3. Heaven Restaurant


Heaven Restaurant Iherereye ku musozi wa Kiyovu, ifite ahantu heza hareba umujyi wa Kigali. Itanga amafunguro atandukanye, harimo ay’imbere mu gihugu n’ayo mpuzamahanga, bigafasha abakiriya kubona amahitamo menshi.

4. Repub Lounge


Repub Lounge Iyi ni restaurant izwiho gutanga ibiryo by’Abanyafurika n’ahantu heza ho gusangira. Ifite umwuka mwiza worohereza abakundana kuganira no gusabana.

5. Nyandungu Eco Park


Ku bakunda ibidukikije, Nyandungu ni ahantu heza ho gusohokera. Hatanga umwanya wo gutembera no kuruhukira ahantu heza h’umwimerere nta rusaku ruhari, bikaba byafasha abakundana kwishimira ibihe byoroheje kandi bituje.

6. Fazenda Sengha

Fazenda Sengha iyi ni restaurant iri ahirengeye, itanga amahirwe yo kureba Kigali mu buryo bwagutse. Ifite amafunguro meza kandi ikundwa n’abashaka gusohokera ahantu hafite umwihariko.

7. Yummy Resto Bar


Yummy Resto Bar itanga ibiryo bya local n’iby’amahanga, hamwe n’ibinyobwa bitandukanye. Ni ahantu heza ho gusohokera n’umukunzi cyangwa inshuti, bitewe n’ikirere cyayo gituje.

Guhitamo ahantu heza ho gusohokera bigira uruhare runini mu kubaka umubano uhamye. Ibihe abakundana bamara basangira no kuganira bibafasha kumenyana neza no kongera icyizere hagati yabo. Ariko nanone, ni ngombwa gutekereza ku ngengo y’imari no guhitamo ahantu hahuye n’ubushobozi bwanyu, kugira ngo wirinde ibibazo byo kuba wasesagura.

Mu gihe ubukerarugendo bwo mu gihugu bukomeje kwiyongera, restaurants n’ahantu nyaburanga bifite amahirwe yo gukomeza kunoza serivisi no kwakira abakiriya benshi. Ibi bitanga amahirwe ku bashoramari, ariko bisaba no guharanira ubuziranenge kugira ngo abakiriya bagume banyuzwe.

Mu gihe kizaza, biteganyijwe ko ahantu ho gusohokera mu Rwanda hazarushaho kwaguka no kunozwa, bikarushaho gutanga amahitamo menshi ku bakundana n’abandi bashaka kuruhuka no gusabana.

Icy’ingenzi ni uko urukundo rutagengwa gusa n’aho musohokera, ahubwo ruterwa n’igihe cyiza mumarana, ibiganiro byubaka, n’ubwumvikane hagati yanyu.

NO COMMENTS