Mu muco nyarwanda no mu buzima busanzwe, gushyingirwa bifatwa nk’intambwe ikomeye ihindura ubuzima bw’abantu babiri bahisemo kubana. Si ibirori by’umunsi umwe gusa, ahubwo ni urugendo rurerure rusaba urukundo, kwizerana, kubahana no gufatanya inshingano za buri munsi.
Abasesenguzi mu by’imibanire bagaragaza ko hari abinjira mu rushako bihuse batabanje kuganira ku bintu by’ingenzi bishobora kuzagira ingaruka ku buzima bwabo nyuma. Ibi bishobora guteza amakimbirane, kutumvikana ndetse rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku muryango mushya.
Ni yo mpamvu abakundana bateganya kubana bagirwa inama yo gufata igihe gihagije bakaganira ku ngingo zitandukanye mbere yo gufata icyemezo cyo kurushinga.
Kuganira ku ntego z’ubuzima
Kimwe mu bintu by’ingenzi abakundana bakwiye kuganiraho ni intego z’ubuzima bwabo. Kugira icyerekezo kimwe bifasha abitegura gushyingiranwa kumenya aho bifuza kugera mu gihe kiri imbere.
Ibi birimo kuganira ku kazi, amashuri, aho bifuza gutura, uburyo bwo kurera abana ndetse n’imishinga y’igihe kirekire. Iyo abafite umubano badahuza ku ntego z’ubuzima, bishobora guteza kutumvikana nyuma y’ubukwe.
Abajyanama mu by’imibanire bavuga ko gushyiraho intego zisobanutse mbere y’ubukwe bifasha kubaka urugo rufite icyerekezo gihamye.
Kumenyana n’imiryango
Mu gihe cyo kurambagizanya, abakundana bakwiye gufata umwanya wo kumenyana bihagije. Kumenya imyitwarire, uburyo bwo gutekereza, ndetse n’umuco wa mugenzi wawe bifasha kumenya niba muzashobora kubana neza igihe kirekire.
Si ibyo gusa kandi, kumenya umuryango w’uwo mukundana nabyo ni ingenzi kuko imico myinshi umuntu ayikura aho yakuriye. Ibi bifasha abakundana gusobanukirwa uburyo bazabana n’imiryango yombi nyuma yo gushyingirwa.
Abasesenguzi bavuga ko kutamenyana bihagije mbere y’ubukwe ari imwe mu mpamvu zitera amakimbirane mu ngo zimwe na zimwe.
Kuganira ku kwizerana
Kwizerana ni inkingi ikomeye y’urukundo. Ni yo mpamvu abakundana bakwiye kuganira ku buryo bubafasha kubaka icyizere hagati yabo.
Abajyanama mu mibanire bavuga ko ari byiza kuganira ku nshuti, imyitwarire ndetse n’ibintu bishobora guteza gushidikanya mu mubano. Iyo ikibazo kibonetse hakiri kare, kuganira mu ituze bishobora gufasha gufata imyanzuro iboneye.
Ibi kandi bifasha abakundana gusobanukirwa niba umubano wabo ufite icyerekezo cyiza cyangwa niba hari ibikwiye gukosorwa mbere yo kubaka urugo.
Gusobanukirwa ko urukundo rudahora mu byishimo gusa
Abahanga mu mibanire bagaragaza ko nta rushako rubaho rudafite ibihe byiza n’ibigoye. Hari igihe abashakanye bashobora kutumvikana cyangwa bakagira ibibazo bisanzwe byo mu buzima bwa buri munsi.
Kumenya ibi mbere y’ubukwe bifasha abakundana kutagira expectations zirenze ukuri. Banafasha abantu kwiga kwihangana, kugenzura uburakari no gukemura amakimbirane mu buryo bwubaka aho gusenya umubano.
Iyo abantu basobanukiwe ko urugo rusaba patience no gukomeza kuganira, bibafasha gukemura ibibazo mu mahoro.
Kuganira ku bukungu n’imikoreshereze y’amafaranga
Ubukungu ni imwe mu ngingo zikomeye zigira uruhare mu mibereho y’urugo. Abakundana bakwiye kuganira ku bushobozi bwabo, uburyo bakoresha amafaranga ndetse n’intego z’imari bafite.
Ibi bifasha kwirinda gukora ubukwe burenze ubushobozi cyangwa gutangira urugo bafite amadeni menshi. Nanone bifasha buri wese gusobanukirwa uko mugenzi we abona ikoreshwa ry’amafaranga.
Abasesenguzi bavuga ko kutaganira ku bukungu mbere y’ubukwe bishobora guteza amakimbirane nyuma yo kubana.
Gusobanukirwa inshingano zo mu rugo
Abakundana bagirwa inama yo kuganira ku nshingano zo mu rugo mbere yo gushyingirwa. Ibi birimo uburyo bwo gufatanya imirimo, kwita ku bana ndetse no gufatanya mu buzima bwa buri munsi.
Iyo buri wese azi inshingano ze kandi bakaziganiraho mbere, bigabanya amakimbirane no kutumvikana mu rugo. Bituma kandi abashakanye bubaka ubufatanye n’ubwuzuzanye.
Abasesenguzi bashimangira akamaro k’ibiganiro mbere y’ubukwe
Inzobere mu by’imibanire y’abashakanye zikomeza gushimangira ko ibiganiro byimbitse mbere y’ubukwe ari imwe mu nkingi z’urugo rukomeye. Gufata igihe cyo kuganira ku ntego, ubukungu, umuco, inshingano n’ibindi bibazo by’ingenzi bishobora kugabanya amakimbirane ashobora kuvuka nyuma.
Ku bakundana bateganya kubaka urugo, kuganira mbere y’ubukwe bifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora kubafasha kubaka umuryango utekanye kandi urambye.
INDI NKURU WASOMA: Uko MC Rwamasimbi yubatse izina mu kuyobora ubukwe mu Rwanda