Mu Rwanda, umubare w’abashyingiranwa byemewe n’amategeko ukomeje kugabanuka nibura mu myaka ibiri ishize, ibintu bikomeje gukurura impaka mu nzego zitandukanye. Abasesenguzi, impuguke ndetse n’abaturage baribaza impamvu iri gabanuka rikomeje kugaragara n’ingaruka rishobora kugira ku muryango nyarwanda mu gihe kiri imbere.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko imyaka ya 2024 na 2025 yabaye iya mbere yagaragayemo igabanuka rikurikirana ry’abajya kubana babanje gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko kuva iki kigo cyatangira gutangaza iyi mibare mu buryo buhoraho.
Uko imibare y’ubukwe yagiye ihinduka
Mu mwaka wa 2019, mu Rwanda handitswe abasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko 48,526. Nyuma yaho, mu 2020, iyi mibare yagabanutse cyane igera kuri 30,859 kubera ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, zagabanyije ibikorwa by’imihango n’aho abantu bahurira.
Nyuma y’icyo gihe, umubare wongeye kuzamuka buhoro buhoro. Mu 2021 habaruwe imiryango 33,809, yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu mwaka wa 2022 bagera kuri 35,529, naho mu 2023 baba 57,880. Uyu ni wo mwaka wanditswemo ubukwe bwinshi muri iyi myaka yose.
Icyakora, nyuma y’iri zamuka rikomeye, imibare yongeye kugabanuka. Mu 2024 habaruwe abasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko 52,878, mu gihe mu 2025 bari 50,256.
Iri gabanuka ryatumye hibazwa niba hari impinduka zikomeye mu myumvire y’Abanyarwanda ku rushako cyangwa niba hari izindi mpamvu ziri gutuma abantu batinda cyangwa bakirinda gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ese abantu benshi bari guhitamo kubana batarasezeranye?
Kimwe mu bibazo bikomeje kwibazwaho ni ukumenya niba abantu bagabanya kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ahubwo bagahitamo kubana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye.
Ibarura Rusange ry’Abaturage rya 2022 ryagaragaje ko 16.9% by’abaturage bafite imyaka 12 kuzamura babanaga nk’umugabo n’umugore ariko batarasezeranye imbere y’amategeko.
Nubwo nta mibare mishya iratangazwa nyuma ya 2022, iri janisha rigaragaza ko hari umubare munini w’abaturage bubaka ingo batanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Kubera iyo mpamvu, bamwe mu basesenguzi bavuga ko igabanuka ry’ubukwe bwemewe n’amategeko rikwiye gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane niba rifitanye isano no kwiyongera kw’ababana batarasezeranye.
Ingaruka zishobora guterwa no kubana batarasezeranye
Umunyamategeko Munderere Jean Damascene, mu bushakashatsi bwe ku mategeko agenga umuryango mu Rwanda, agaragaza ko kubana kw’abantu batarasezeranye bishobora guteza ibibazo bikomeye by’amategeko.
By’umwihariko, agaragaza ibibazo bishobora kuvuka ku bijyanye n’izungura, umutungo ndetse n’inshingano zo kurera abana igihe habayeho gutandukana.
Akomeza avuga ko abantu babana batarasezeranye akenshi baba badafite uburenganzira bumwe n’ubw’abashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibi bishobora kugira ingaruka cyane cyane ku bagore n’abana igihe umubano usenyutse.
Icyo abaturage babivugaho
Bamwe mu baturage bavuga ko kuri ubu batabona impamvu yihutirwa yo gusezerana imbere y’amategeko.
Ndayisaba Eric na Uwase Aline bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bamaze umwaka umwe n’amezi umunani babana nk’umugore n’umugabo batarasezeranye.
“Tumaze igihe gito tubana ariko ibintu biragenda neza. tubona ikintu cy’ingenzi ari ukumvikana no kubahana. Gusezerana tuzabikora igihe tuzabona bibaye ngombwa.”
Ku rundi ruhande, hari abaturage bagaragaza ko kubana batarasezeranye bishobora guteza ibibazo bikomeye mu gihe habayeho kutumvikana.
Ishimwe Noella atuye Kigali yavuze ko ikibazo cyo kugabana umutungo gishobora kuba gikomeye.
Yagize ati: “Iyo mwabanye mutarasezeranye, iyo mudafite ibyo mwumvikanaho mugatandukana usanga kugabana ibyo mwavunikiye bigorana. Hari n’igihe umwe asanga yarakoze byinshi kurusha undi ariko ntashobore kubona uburenganzira ku byo yakoreye.”
Musaninyange Crenia na we yatanze ubuhamya ku ngaruka z’umubano utari warashyizwe mu mategeko.
Yagize ati: “Twabanye tutarasezeranye, nyuma turatandukana. Kuba tutari twarashyize ibintu mu mategeko byatumye ndwana n’ubuzima njyenyine. N’ubu ndera abana njyenyine.”
Akamaro ko gusezerana byemewe n’amategeko
Abashakashatsi bagaragaza ko gusezerana mu mategeko bifasha kubaka umuryango ufite umurongo usobanutse mu bijyanye n’uburenganzira n’inshingano.
Byongeye kandi, gusezerana bitanga ubwirinzi ku bashakanye no ku bana, cyane cyane igihe habayeho amakimbirane cyangwa gutandukana.
Impuguke zivuga ko uru rwego rw’ubwirinzi rushobora gufasha mu kubungabunga ituze n’ubwumvikane mu muryango, ndetse rukagira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.
Nubwo hari gatanya, impuguke ziracyashimangira agaciro k’ubukwe
Nubwo hari abaturage bavuga ko kubana batarasezeranye bibafasha kwirinda ibibazo by’igihe kizaza, imibare igaragaza ko no mu bashyingiranywe byemewe n’amategeko habamo abatandukana.
Raporo ya NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2025 handitswe gatanya 4,479, muri zo 2,629 zikaba zaramaze kwemezwa n’inkiko.
Icyakora, impuguke nyinshi zikomeza gushimangira ko gusezerana mu mategeko ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kurinda uburenganzira bw’abashakanye n’abana.
Hazaza h’umuryango Nyarwanda hagiye kugaragara gute?
Hagati ya 2023 na 2025, umubare w’abashyingiranwa byemewe n’amategeko wagabanutseho 7,624. Nubwo hataramenyekana neza impamvu nyamukuru y’iri gabanuka, impuguke zisanga hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo.
By’umwihariko, hakenewe kumenya niba abantu benshi bari kwerekeza mu kubana batarasezeranye cyangwa niba hari izindi mpamvu z’ubukungu n’imibereho ziri kugira uruhare muri iri hinduka.
Mu gihe iyi mibare yakomeza kugabanuka, bishobora kugira ingaruka ku burenganzira bw’abashakanye, imibereho y’abana ndetse no ku miterere y’umuryango nyarwanda muri rusange.
INDI NKURU WASOMA: Inkuru ya Depite Sudi n’umukobwa bakundanye mu bwana yavugishije benshi